Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa igihugu cyatakaje abantu benshi barimo abagore n’abagabo.
Mu 2003, amategeko y’u Rwanda yavuguruwe yatumye abagore bemererwa gutunga ubutaka n’imitungo mu mazina yabo ndetse no kujya mu myanya ifata ibyemezo.
Ibi byateye imbaraga abagore ku buryo Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda abarenga 60% bayigize ari abagore ndetse 33% by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda ari ubw’abagore.
Kirezi Dorah ni umwe muri abo bagore kuko afite restaurant ebyiri, Boho na Le Youkounkoun ziri mu zikomeye mu mujyi wa Kigali.
Kirezi avuga ko imbaraga igihugu cyashyize mu kubateza imbere ari zo zamuteye imbaraga zo gukora ibyo akora.
Ati “Imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere abagore ni zo zahinduye uburyo dukoramo ubucuruzi. Dushishikarizwa guhanga ibishya, kuyobora no guhangana.”
Akomeza avuga ko ibyo ari byo byatumye agira igitekerezo cyo gushinga restaurant cyane ko yari asanzwe akora mu bijyanye no gutanga serivisi mu ndege.
Ati “ Mu myaka icumi namaze nkora muri serivisi zijyanye n’indege no kwita ku bakiliya, ngera ku kuyobora abakozi, nari maze kumenya neza abantu. Nafashije restaurant nyinshi kuzamuka nari nkeneye kubaka ahantu hashobora guhirira ingeri zose ariko hagaragaza u Rwanda.”
Ibi abihuriraho na Muhire Eliane wamenyekanye cyane mu gukina filime zirimo ‘Birds Are Singing in Kigali’ yakinnye mu 2017 na ‘Petit Pays’ yakinnye mu 2020.
Muhire yabwiye Forbes Africa ko gukorera mu bindi bihugu bitandukanye no kumenya uko ibyo bihugu bikora mu guteza imbere abagore ari byo byamuhaye igitekerezo cyo gushaka ikintu yakora giteza imbere abagore b’Abanyarwanda binyuze mu kubahuza n’abo mu bindi bihugu.
Icyo gihe ni bwo muhire yashinze ‘Au cœur du Rwanda et de la sororité’, umushinga wari ugamije guhuza abagore bavuye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa n’abo mu Rwanda bakiteza imbere binyuze mu gusangira ubumenyi no no gukina filime.
Ati “Nakuze mbona abagore bayobora muri guverinoma no mu baturage bagenda biyongera, ibyo byanyongereye icyizere nk’umugore. Uyu mushinga rero wubakiye ku bigwi, ni uwo kwerekana ko u Rwanda rutayoboye mu kugira uburinganire muri politiki gusa ahubwo ari n’ahantu umugore ashobora gutera imbere binyuze mu guhanga ibishya.”
Uruganda rwa Cinema ni rumwe mu nganda ziri gukura cyane mu Rwanda ndetse ruhanzwe amaso cyane cyane n’abashaka kuhakinira filime kubera umutekano warwo ndetse no politiki nziza zishyigikira ibikorwa bya cinema.
Gutanga serivisi ni rumwe mu nzego zifatiye runini ubukungu bw’igihugu dore ko mu 2024 rwihariye 48% y’umusaruro mbumbe w’igihugu.





