00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera amahoteli, amasoko nyambukiranyamipaka n’inganda: Gicumbi ishaka kuba umujyi wunganira Kigali

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere duhana imbibi n’umujyi wa Kigali ndetse n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda ariko mu bijyanye n’iterambere rishingiye ku ishoramari risa nirigenda biguruntege kandi hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro, ku buryo aka karere gashobora kugira umwe mu mujyi yunganira Umujyi wa Kigali.

Mu bihe byashize Gicumbi yari izwiho kwibasirwa n’ibiza cyane ariko umushinga wa Green Gicumbi wari ugamije kurwanya ibiza ufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere byakemuye icyo kibazo kuko ubu abaturage bigishijwe uburyo bwo guhangana n’ibiza binyuze mu kwiga guhinga ku misozi bakava mu bishanga, gukora amaterasi y’indinganire, gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Aka karere kandi kashyize imbaraga mu kugeza ku baturage amashanyarazi n’amazi meza aho abagera kuri 80% batuye muri aka karere bafite amashanyarazi, ndetse 93% bakaba bafite amazi meza.

Muri Gicumbi habarurwa inganda 12 zirimo urutunganya icyayi, zirindwi zitunganya ikawa, n’enye izitunganya ibigori byose byorohereza abaturage kubona aho bagemura umusaruro wabo.

Si mu bijyanye n’ubuhinzi gusa kuko no mu bworozi kamaze gutera imbere kuko binyuze muri gahunda ya Girinka aka karere kamaze kugira inka ibihumbi 86 ndetse bafite amakusanyirizo y’amata hirya no hino afasha abaturage kubona aho bagurisha umukamo wabo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko nk’akarere gahana imbibi n’ibihugu cy’abaturanyi gakwiye abashoramari bakwiye kubona amahirwe gatanga kuko ari akarere gatanga amahirwe y’ubucuruzi bwambukiranya imipika ndetse no gukurura ba mukerarugendo.

Ati “ Gicumbi si inkuru y’ahazaza ahubwo ni amahirwe ahari uyu munsi, icyo dukeneye ni ugufatanya nk’inzego za leta n’abashoramari kugira ngo turebe ni iki gikenewe kugira ngo iterambere rikenewe, amahirwe ahari abyazwe umusaruro kuko aba ari n’inyungu ku gihugu muri rusange.”

Ibi yabivugiye mu nama yahuje abashoramari batandukanye n’inzego za leta yari igamijwe kwerekana amahirwe y’ishoramari ari mu karere ka Gicumbi, yabaye ku wa 26 Werurwe 2026.

Ingabire yakomeje asaba ko uko bikorwa by’iterambere byiyongera muri aka karere bikwiye no kujyana n’ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye no gutanga serivisi n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Umurungi Michelle, yagaragaje ko kimwe mu bituma abashoramari batitabira gushora imari muri aka karere cyane ari uko bataba bazi amahirwe akarimo.

Ati “Nka BRD dukomeza gukora ibishoboka ngo tworohereze abashoramari kubona serivisi zihuse, kubereka amahirwe ahari mu gihugu, kubereka ibisabwa, gufasha ubucuruzi ndetse no kubaha amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byabo kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze yaba hano muri Gicumbi ndetse no mu gihugu muri rusange.”

Gicumbi yifuzwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimana Emmanuel, yagaragaje ko aka karere kabonye ishoramari rihagije gafite ubushobozi bwo kuba umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi agaragaza ko aka karere gakeneye amasoko menshi arimo isoko rya Gicumbi ndetse n’isoko ryo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Ati “ Umupaka wa Gatuna ni imwe mu mipaka mike isigaye itagira isoko ku buryo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukorwa mu buryo butajyanye n’igihe. Dukeneye isoko rigezweho ku mupaka rifite ibintu byose nka za banki, ibigi bivunjisha, parikingi, n’ibindi ku buryo bica akajagari ku mupaka. ”

Andi mahirwe yagaragajwe kandi ni hegitari 117 z’ubutaka bukora ku kiyaga cya Muhazi, ubworozi bw’amafi bukiri buke ku gice cya Muhazi gikora kuri Gicumbi, ibikorwa byo mu mazi nk’ubwato n’ibindi byose bikiri bike.

Nzabonimpa yagaragaje ko kimwe mu bintu bikiri hasi cyane ari ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli kuko muri aka karere habarurwa amahoteli abiri gusa ndetse na yo ari ku rwego rwo hasi.

Ati “Muri aka karere kacu hoteli dufite ikomeye n’iy’inyenyeri ebyiri kandi akarere kacu kakira abashyitsi benshi ku buryo iyo baje biba ngombwa ko bajya kurara i Musanze cyangwa bagasubira i Kigali. Ayo mafaranga ntabwo twifuza ko akomeza gusubirayo.”

Mu bijyanye n’inganda inyinshi zihari ni izitunmganya umusaruro ariko izongerera agaciro uyu musaruro zikaba zikiri nke.

Aka karere kandi ni kamwe mu turere tubumbatiye amateka y’igihugu kuko muri aka karere hatabarijwe abami b’u Rwanda batandatu n’abagabekazi bane, ariko muri abo bami bose ufite ikimenyetso cyerekana aho yatabarijwe ni umwami Kigeli IV Rwabugiri. N’abandi bose aho batabarijwe harazwi ariko nta bimenyetso biherekana bihari.

Si ibyo gusa muri aka karere niho harereye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi ndetse iri mu mirimo yo kuvugurarwa ikagirwa imurikabikora risobanura byimbitse uko urwo rugamba rwagenze, ibikoresho byifashishijwe n’ibindi.

Icyakora abaturage baturiye iyi ngoro bagaragaza ko batabona inyungu zo guturira iyi ngoro kuko nta bikorwa by’iterambere bigaragara bihari nk’uko Banyanga Augustin yabivuze.

Ati “Hano ku Mulindi w’Intwari niho navukiye ndetse nta handi nigeze ntura, ariko ubona ko iterambere ryaho rigenda gake. Icya mbere kinaridindiza ni kuba tutagira umuhanda. Abantu benshi baza hano baje gusura ku Mulindi ariko bagorwa no kuhagera, nta macumbi meza ahaba yacumbikira ba mukerarugendo, nta hoteli zo kwakira abahasuye mbese ubona ko umuhanda ari ikibazo gikomeye.”

Kimwe mu bintu Gicumbi yashyizemo imbaraga ni kubaka imihanda ariko iyarangiye haracyari ikibazo cy’ishoramari rijyanye no gucuruza ibikomoka kuri petelori nka lisansi na mazutu, ndetse na sitasiyo z’imodoka z’amashanyarazi.

Abashoramari kandi beretswe amahirwe ari ku muhanda Kigali – Gatuna kuko ari umuhanda ukoreshwa n’abantu benshi nyamara nta bucuruzi buri ku muhanda bwafasha abantu kubona amafunguro byoroshye aho kuruhukira, n’ibindi bitabasabye kujya mu mujyi wa Gicumbi.

Amahirwe ari muri Gicumbi ni menshi ihereye ku buhinzi, inganda, ubukerarugendo, imibereho myiza y’abaturage kuko hari ibishanga byinshi bidatunganyije nk’igishanga cya Rugezi, ibibazo by’imiturire bikiri ingorabahizi muri aka karere n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BRD, Umurungi Michelle, yavuze ko bazakomeza kwerekana amahirwe y'ishoramari ahari mu gihugu
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonanimana Emmanuel, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko hakiri byinshi bikeneye gukorwa
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko amahirwe y'ishoramari ari muri Gicumbi adakwiye gupfushwa ubusa
Abashoramari beretswe amahirwe ari muri Gicumbi mu bijyanye n'ishoramari

Special pages