00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Konti zigera kuri miliyoni 21 zanditswe muri gahunda ya ‘eKash’

Ubuyobozi bw’Ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch Ltd, bwatangaje ko konti zigera kuri miliyoni 21 ko arizo zimaze kwiyandikisha muri gahunda yo guhererakanya amafaranga hisunzwe uburyo bwihuse bwa “eKash”

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RSwitch, Jean Jacques Kajuga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025, cyagarukaga ku myiteguro igeze yo kumurika iyi gahunda ya “eKash” ku mugaragaro. Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 5 Ukuboza uyu muri Kigali Convention Center.

Kajuga yagaragaje ko impamvu uwo mubare wa konti uri hejuru cyane ari ukubera ko umuntu umwe ashobora kuba afite konti muri Airtel Money, Mobile Money, Ecobank, Equity n’izindi banki.

Ati “Ubu tuvugana uyu munsi muri sisitemu yacu dufite konti zigera kuri miliyoni 21, icyo bisobanuye ni uko njyewe nk’umuturage nshobora kuba mfite konti muri Equity, I&M na BK iyo izo konti zose nzifite zose ziba ziri muri eKash.”

Yakomeje avuga ko mu bintu byatumye iyi sisitemu itinda gushyirwa hanze ari ukubera ko yakozwe mu byiciro aho batangiriye ku buryo bwo kohereza amafaranga hagati y’abantu (P2P) bakorana na Sosiyete z’itumanaho za MTN na Airtel babona birakunze ubundi babona gutangira gukorana n’ibigo by’imari birimo banki ndetse na za SACCO.

Yagaragaje ko kugeza ubu bafitanye amasezerano n’ibigo by’imari bigera kuri 22 ndetse bakaba bateganya ko mu ntangiriro za 2026 ibyo bigo bizagera kuri 52.

Abayikoresha bashobora kohereza, kwakira no kwishyura ako kanya kandi nta ngaruka bigira kuri banki cyangwa konti ya Mobile Money bakoresheje.

Gushyira mu bikorwa eKash bijyana n’urugendo rwo kwimakaza gahunda yo guhindura ubukungu bwarwo bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa RSwitch bwagaragaje ko eKash atari uburyo bwo kwishyurana gusa; ahubwo ko ari urubuga ruhuza abatanga serivisi z’imari bose. Yita cyane ku bikorwa byo kugabanya ubusumbane mu bijyanye n’imari.

Ni sisiteme ituma abantu bashobora koroherwa n’imikoreshereze y’imari ndetse n’ubushobozi bwo gusaba inguzanyo, bityo n’abatigeze bakorana n’amabanki mbere bagahabwa amahirwe yo kubona serivisi z’imari.

Rswitch igaragaza ko ku bigo by’ubucuruzi eKash itanga uburyo bumwe bwo kwakira ubwishyu, ikagabanya ibiciro byiyongeraga mu gihe wishyuraga kandi igafahsa mu micungire myiza y’amafaranga.

Uretse kohereza amafaranga hagati y’abantu (P2P), eKash inashyigikira ubwishyu hagati y’abantu n’ibigo (P2B), aho abakoresha bashobora kwishyura abacuruzi, abatanga serivisi n’amafaranga y’amashyirahamwe cyangwa serivisi rusange bakoresheje banki cyangwa uburyo bwa telefone.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Kigo gitanga Serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch, Gombaniro Herve Christian asobanura akamaro ka “eKash”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RSwitch,Jean Jacques Kajuga yagaragaje aho imyiteguro igeze yo gufungura ku mugaragaro sisiteme yo guhererakanya amafaranga hisunzwe uburyo bwihuse bwa “eKash”
Umukozi ushinzwe iyubahirizwa ry'amategeko no gukumira ibihombo muri RSwitch, Alida Providence NZALELA na we yitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru

Amafoto: Kwizera Moses


Special pages