Ni gahunda yiswe ’Forsaken for a Sake’ igamije komora ibikomere abo bana ndetse no kubagaruramo icyizere nyuma y’uko bigaragaye ko abana benshi bakuze batabana na ba se bakunda kwishora mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi, ubujura n’ibindi.
Ni gahunda izakorerwa mu bihugu 10 muri Afurika aho izaba ifite abafashamyumvire (mentors) bagera ku 100.
Iyi gahunda izigisha kandi ku bijyanye n’akamaro ko kubana n’umubyeyi w’umugabo mu mikurire y’umwana, n’akamaro ko kwita ku mwana nka Se.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Africa Re, Roger Bong Bekondo, yavuze ko intego yabo ari kubaka Afurika ifite abana bakura bishimye kandi bumva ko bakunzwe mu muryango.
Ati “Africa Re ifite intego yo kubaka umuryango mwiza aho umwana yumva urukundo rwa Se cyangwa akabona inshuti ziziba icyuho cyo kuba nta se yagize.”
Iyi gahunda izajya yifashisha igitabo cyanditswe na Karera Mireille cyiswe ‘Forsaken for a Sake: Your 30 Day Self-Coaching Collection: Overcoming Fatherlessness’ kivuga ku bintu wakora mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo wikuremo icyuho cyo kuba utarakuranye n’umubyeyi w’umugabo.






