00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubika ubuhamya bwinshi mu nama uyobora urwibutso rwa Yad Vashem yasigiye u Rwanda

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan, yasabye u Rwanda kubika ubuhamya bwinshi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari bwo buzifashishwa mu guhangana n’abahakana ndetse n’abayipfobya mu bihe bizaza.

Ibi yabivuze ku wa 3 Mata 2026, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi akanunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguwemo.

Dani Dayan yagaragaje ko kugira urwibutso ari byiza ariko hakwiye no kubikwa ubuhamya bwinshi kugira ngo urubyiruko ruzabone icyo rwifashisha mu guhangana n’abapfobya mu gihe ababibonye bazaba batakiriho.

Ati “Twe abantu babonye Jenoside yakorewe Abayahudi barakuze cyane abandi barapfuye. Usanga nta bantu benshi bahari bo kubwira urubyiruko rwacu amateka nk’abantu bari bahari.”

Akomeza ati “Ubu akazi kacu gasa n’agakomeye ariko ni ingenzi kubika ubuhamya bw’abarokotse. U Rwanda na rwo ruzagera aho ruhura n’icyo kibazo, ariko nk’uko twabikoze mu myaka myinshi ishize tuzakomeza gufatanya n’Urwibutso rwa Kigali mu kwigisha, no mu bindi bikorwa byose byo kwibuka.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yagarageje ko uru ruzinduko rwa Dani Dayan ari ingenzi cyane kuko hari byinshi u Rwanda rwigiye kuri Yad Vashem kandi bizakomeza no gusangira ubumenyi.

Ati “Kuri bo abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi bafite imyaka 80 na 90 abandi ntibakiriho. Ni isomo kuri twe ritwereka ko dukwiye gutangira kubika amateka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rwacu ruyamenye ndetse n’abapfobya bazabure aho bahera.”

Hagati ya 1941 na 1945, Abayahudi bari batuye mu bihugu by’u Burayi cyane mu Budage, bishwe bazizwa abo bari bo, bikozwe n’Ubutegetsi bw’Aba-Nazi bwari buyobowe na Adolf Hitler.

Abayahudi barenga miliyoni esheshatu ni bo bibukwa mu rwibutso rwa Yad Vashem. Muri abo, abazwi neza amazina yabo ni miliyoni 4,8 mu gihe abandi batazwi.

Amazina y’abishwe n’uburyo bishwemo, bigaragara mu Rwibutso rwa Yad Vashem rwafunguwe mu 1953 ku musozi wa Herzl, ufatwa nk’umusozi wo kwibuka.

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan, yasabye u Rwanda kubika ubuhamya bwinshi buzafasha mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Special pages