Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga ibiganiro nyunguranabitekerezo ku muryango n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza.
Ni ibiganiro byahuje abadepite, abasenateri, abayobozi muri za minisiteri zitandukanye, inzego za Leta na sosiyete sivili zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango n’urubyiruko.
Uwineza yakomeje ati “Umuryango ni inkingi ya mwamba y’igihugu, birumvikana ko kugira umuryango uzira amakimbirane ari umusingi ukomeye wo kubaka igihugu gifite abaturage babayeho neza kandi batekanye.”
Yavuze ko muri rusange impamvu z’amakimbirane zirimo kutumvikana ku micungire y’umutungo, kutagira ibiganiro hagati y’abashakanye, ubusinzi, ubuharike no kuba hari abatarumva neza ihame ry’uburinganire.
Ati “Ibyo byose bikagira ingaruka ku muryango muri rusange no ku bana by’umwihariko. Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku byakorwa n’ingamba zo kubaka umuryango utekanye, no kuzirikana ku ruhare urubyiruko rugomba kubigiramo.”
Yerekanye ko uburere buruta ubuvuke, bityo ababyeyi basabwa gutanga uburere bwiza ku bana babo kugira ngo bazabashe kuba amizere y’ahazaza h’u Rwanda.
Ati “Ni ngombwa ko kugira ngo tuzagire ababyeyi bazima n’abayobozi b’ejo tubategura kare, bakazagira nabo icyo batanga, ni ukuvuga uburere bwiza ku bazabakomokaho, kandi bagakomeza no kuyobora igihugu cyacu bakiganisha heza, aho twifuza.”
Yongeyeho ati “Birakwiye ko twebwe abayobozi n’abakorera abaturage bose dukwiye guhora dutekereza ibishya twakora kugira ngo abagize umuryango barusheho kubana neza, bagire umwanya uhagije wo gutegura abana babo kuko nibo babyeyi kandi ni nabo bayobozi b’ejo b’Igihugu cyacu.”
Depite Gihana Donatha yerekanye ko Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP ryakoze mu baturage muri Werurwe 2025, ryasanze mu miryango hakiri ibibazo bishingiye ku makimbirane ndetse agira ingaruka zirimo gukubita no gukomeretsa, gukwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubukene mu miryango, gusahura umutungo w’urugo no guteshuka ku nshingano, kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi.
Nyamaswa François wavuze ahagarariye urubyiruko, yagaragaje ko ibibazo byugarije urubyiruko harimo icyo kubura akazi no kutagirirwa icyizere n’abantu bakuru, igitutu cy’ikoranabuhanga, imbugankoranyambaga, kudasobanukirwa neza indangagaciro n’umuco nyarwanda, ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kubura ubujyanama mu miryango.
Umwarimu muri Kaminuza, Chaste Uwihoreye, yavuze ko umuryango ukwiye kubakwa kandi ibiwubaka atari ibintu bihambaye.
Ibyo birimo gusabana, kwitanaho, gukoranira hamwe imishinga, gufashanyamu bikorw abya burimunsi, kwizerana, kubahana n’umutekano mu muryango.
Bimwe mu bigaragaza ko umuryango warwaye harimo kubura ibiganiro no gusabana, gutakaza inshingano, ibibazo urupfu, ubukene, ibiyobyabwenge, ubumuga n’ibindi.
Yakomeje ashimangira ko amakimbirane mu muryango ari ikimenyetso cy’umuryango warwaye.
Ati “Hari amakimbirane aho ibiganiro byacecetse ariko noneho hari n’amakimbirane y’aho barwana bakaba banakwicana. Hari kandi gusohoka mu muryango nta mpamvu n’aho ikindi ni uko umwe mu bashakanye cyangwa bagize umuryango batangira kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, agahinda, ubu hari abashakashatsi bari kureba ku ntimba y’urushako.”
Yerekanye ko iyo umuryango warwaye, ushobora kuvurwa kandi ugakira ari nayo ntambwe ikwiye guterwa.
Ati “Havurwa ubusabane n’ibiganiro, icyizere n’umutekano, kugarura kubahana no kuzuza inshingano.”
Yagaragaje ko nubwo umuryango nyarwanda kuri ubu ari muzima ariko hari imiryango mike irwaye kandi ikeneye kuvurwa.











Amafoto: Nzayisingiza Fidel





Ibitekerezo 0