Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko kuva mu myaka itanu ishize guhera mu 2021 umusaruro w’ibirayi byera mu Rwanda utigeze uhagarika kwiyongera.
Nko mu myaka ibiri ushize, icyo kigo kigaragaza ko mu 2025 umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 17% ugera kuri toni 884.500.000 uvuye kuri toni 827.355.000 wariho mu 2024.
Nubwo bimeze bityo ariko usanga igiciro cy’ibirayi kitagabanyukaho amafaranga agaragara ndetse igihe kinini ni icyo yiyongera.
Umuyobozi w’Agateganyo wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, agaragaza ko umusaruro uzamuka koko ariko ikibazo kikaba isoko rikiri rinini cyane.
Ati “Dukurikije uko isoko rikeneye umusaruro w’ibirayi n’uwo dukeneye ubu ngubu ntabwo bihura. Ni yo mpamvu ugeze ku isoko wose usanga abawushaka ari benshi.”
Dr. Uwamahoro yagaragaje ko mu ngamba bafite zo gukomeza kongera uwo musaruro harimo no gushaka ibindi bice by’Igihugu bishobora kweramo ibirayi, aho nko mu Burasirazuba n’Amajyepfo hari ubwoko byagaragaye ko buhera butangira guhingwa mu bice bya Nyagatare, Gatsibo na Kirehe, Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse bitanga umusaruro.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibinyabijumba, International Potato Center (CIP), cyagaragaje ko mu 2023 u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma ya Belarus mu kurya ibirayi byinshi aho Umunyarwanda abarirwa ibilo 60 ku mwaka, mu gihe muri icyo gihugu buri muturage abarirwa ko arya ibilo 160.
Ibyo bibarwa hadashingiwe ku ngano y’ibirayi igihugu cyeza cyangwa ibyo gishobora gutumiza mu mahanga ahubwo hashingirwa ku birayi umuturage abarirwa kuba yarariye ku mwaka.
NISR kandi mu Ukuboza 2025, yagaragaje ko uturere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera ari two tweza umusaruro mwinshi w’ibirayi mu gihugu.
Abahinzi b’i Rubavu hari mu hera ibirayi byinshi bagaragaza ko kuri ubu byihagazeho kuko ikilo kiri kugura hagati ya 750 Frw na 900 Frw, gusa iryo zamuka rifitanye isano n’intambara yo muri Iran kuko mbere yayo muri Mutarama na Gashyantare 2026 i Kigali ikilo cyaguraga hagati ya 400 Frw na 650 Frw.






Ibitekerezo 0