Ibi ni ibyatangajwe ubwo hatangiraga icyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri bagiye kwiga iri somo ku wa 16 Mutarama 2026.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko abenshi mu baburanisha imanza ziregwamo abana usanga bafite ubumenyi mu mategeko gusa kandi bidahagije ngo umwana ahabwe ubutabera akwiye.
Ati “Mu rukiko rwisumbuye harimo urugereko rw’imanza z’abana rushinzwe kuburanisha imanza z’abana gusa. Ugasanga amategeko umuntu yize yonyine ntabwo ahagije mu kuba yamenya ibibazo byose umwana afite. Hari nk’ibibazo bisaba ko umucamanza aba afite ubundi bumenyi nk’ibijyanye n’imitekerereza ya muntu, imibereho ya sosiyete kugira ngo amenye uko aca urubanza.”
Akomeza asobanura ko iri somo umwihariko waryo ari uko ridahabwa abakora mu rwego rw’ubutabera gusa ahubwo abafite aho bahuriye n’abana bose bashobora kuryiga kugira ngo bose bafatanye kubahiriza uburenganzira bw’umwana banamenye uko bahabwa ubutabera.
Ati “Iri ni isomo n’umubyeyi ashobora kwiga kugira ngo amenye uburenganzira bw’umwana, kuko na bo hari igihe babwangiza batabizi, byamufasha no kumenya uko abigenza umwana we cyangwa uw’undi ahuye n’ibibazo bituma akenera ubutabera.”
Umushinjacyaha uri mu banyeshuri bashya b’iri somo, witwa Françoise Mushimiyimana yasobanuye ko iri somo ari ingenzi cyane kuko nk’abantu bakora mu butabera akenshi bibandaga ku cyo amategeko ateganya gusa.
Ati “Akenshi iyo turi gukurikirana ibirego birimo abana usanga twibanda ku kureba icyo amategeko ateganya, niba ari umwana wakoze icyaha tukareba amategeko ahanisha ikihe gihano, ariko nyamara ashobora kuba ari umwana uva mu muryango uturuka mu muryango utabayeho neza, urimo amakimbirane se, ariko ntitubirebeho.”
Mushimiyimana avuga ko ubwo bagiye kwiga iri somo bizabafasha kumenya inzego bakwitabaza kugira ngo umwana ahabwe ubutabera bwuzuye ndetse na nyuma yaho akomeze gukurikiranwa.
Ati “Hari nk’abana usanga ababyeyi babo bose barafunzwe ariko nta muntu wakurikiranye ngo amenye ba bana byagenze gute, cyangwa abana ababyeyi baratandukanye nta n’umwe ushaka kubagumana, ugasanga dukurikije amategeko gusa ariko ntitujye kureba wa mwana twahaye umubyeyi kubw’itegeko byagenze gute, ariko ubu tuzajya dukorana n’inzego zose kugira ngo wa mwana akure neza nk’abandi.”
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Niringiyimana Vedaste, we yavuze ko bagorwaga no kumenya ikibazo cy’umwana gikeneye kujya mu butabera cyangwa izindi nzego nk’izishinzwe ubuzima bwo mu mutwe n’izindi.
Ati “Wasangaga hari ibyo dusabwa gukora ariko tutabifitiye ubumenyi, tugasabwa kugira ibyo dukorana n’izindi nzego ugasanga twe ntituzi aho duhera n’aho tugarukira mu nshingano n’aho izo nzego z’indi ziziramo kugira ngo wa mwana abone ubutabera bukwiye.”
Iri somo ryagiyeho ku bufatanye na UNICEF, hagamijwe kugabanya icyuho cyari mu kubahiriza uburenganzira bw’abana igihe hatangwa ubutabera, kirimo kutaburanisha abana nk’abantu bakuru, gushakisha ubundi buryo bwo kugorora umwana butari ugufungwa, n’ibindi byose byatuma umwana abona ubutabera bitagize ingaruka ku mikurire ye.









