00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurandura FDLR ni ngombwa ngo hagerwe ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane muri RDC- Amb. Martin Ngoga

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe kuko ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ugamije kurimbura imbaga, bityo ugomba kurandurwa n’ibikorwa bishamikiye ku ngengabitekerezo yawo bigahagarara kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku wa 26 Werurwe 2026, mu nama yigaga ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Yari iyobowe n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Amb. Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ibisubizo bya politiki biganisha RDC ku mahoro arambye ariko bikanyura mu gukemura impamvu-muzi z’ikibazo.

Yasobanuye ko amakimbirane yo muri RDC adaterwa n’u Rwanda, icyakora rwo ruhora rugaragaza ko ikibazo ruhafite ari FDLR n‘ingengabitekerezo yayo ikomeza gukwirakwizwa mu karere.

Amb Ngoga ati “FDLR ntabwo ari umutwe witwaje intwaro usanzwe. Ni umutwe w’abajenosideri washinzwe n’abasigaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ingengabitekerezo yayo ntiyahindutse. Ku Rwanda iracyari ikibazo by’umwihariko ku bibazo igihugu cyanyuzemo nk’ingaruka z’ingengabitekerezo yayo.”

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 31 mu cyumba cy’aka kanama hakiganirwa ku nkomoko ya FDLR n’umugambi wayo nyamara nta gushidikanya gukwiye kubaho kuko icyo ishaka ari ukurimbura abantu.

Ati “Gukemura ikibazo cya FDLR ni ngombwa mu gushaka igisubizo cyizewe kandi kirambye ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Uyu mutwe ugomba kuranduranwa n’ingengabitekerezo yawo n’ibyo inyuzwamo byose nk’imvugo zibiba urwango zigomba gucika.”

Ibibazo by’imbere muri RDC, intandaro ku mutekano muke

Ngoga yashimangiye ko raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yerekanye ko hari ibibazo by’imbere muri RDC bituma mu Burasirazuba bwayo hahora intambara bityo hakenewe ibisubizo by’abanye-Congo ubwabo no kureba ku gitera ibibazo bakagikemura.

Yashimangiye ko ibiganiro bya Doha bitanga umurongo w’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu biteza umutekano muke.

Ati “Gushyira imbaraga muri ibi bikorwa ni ingenzi. Gutera intambwe mu biganiro bya Doha bijyanishijwe no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington bizaba ari ingenzi ku kugera ku gahenge karambye no kugera ku bwumvikane mu bya politiki.”

Ngoga yasobanuye ko muri ibyo biganiro by’amahoro ari na ho hazakemukira ikibazo cy’amatsinda ya banyamuke bahohoterwa, bakicwa, abandi bakamburwa utwabo.

Ati “Iyi nzira inatanga umurongo wo gukemura ibibazo bimaze igihe nk’itahuka ry’impunzi zigiye kumara imyaka 30 mu nkambi. Ibihumbi 300 mu karere n’abandi benshi bari mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.”

U Rwanda rugaragaza ko ingamba n’ibyemezo bifatwa bigamije iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro bikwiye gufasha impande zose zirebwa n’ikibazo kuyakurikiza mu buryo bungana nta busumbane.

Ngoga yagaragaje ko mu mezi yashize habayeho ibitero bya drones mu bice bituwe n’abaturage n’ibitero byo mu kirere byahitanye abasivili by’umwihariko mu Mujyi wa Goma bigahitana umwe mu batanga ubutabazi bw’ibanze n’abasivili benshi.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe ingabo za FARDC, FDLR n’indi mitwe bafatanya zagabye ibitero byinshi bya drones birimo ibyo ku wa 9 Werurwe 2026 byagamwe muri Minembwe bikangiza ibikorwaremezo no ku wa 19 Werurwe ibindi bigabwa ku ngo z’abaturage bisenya inzu binahitana ubuzima bwa benshi.

Ngoga yashimangiye ko u Rwanda rugikomeye ku kubahiriza amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse rushyigikiye inzira y’ibiganiro ya Doha.

Yahamije ko amasezerano yagezweho akwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ko urwego rwagenwe rugomba kugenzura iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu guhamya ko buri wese akora ibyo yemeye kandi rugafasha mu kubishyira mu bikorwa.

Ati “Nidushyira umutima ku gushyira mu bikorwa amasezerano no gukemura impamvu-muzi y’aya makimbirane, tuzagira amahirwe yo kugera ku mahoro arambye mu karere. U Rwanda rwiyemeje gukora uruhare rwarwo.”

Amasezerano y’amahoro ateganya ko RDC ibanza gusenya umutwe wa FDLR u Rwanda rukabona kuvanaho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka uruhuza na RDC.

U Rwanda rwagaragaje ko gusenya FDLR ari yo nzira yonyine yageza akarere ku mahoro arambye

Special pages