00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuri bamwe, ubufatanye ni ugutanga amabwiriza- Perezida Kagame yabwiye Abanyaburayi ko ibyo nta musaruro bitanga

Perezida Paul Kagame yabwiye abarenza amaso ubufatanye bugamije iterambere, bagashaka guha ibihugu bya Afurika amabwiriza n’imirongo ngenderwaho, ko ibyo nta musaruro bishobora gutanga ahubwo ko igikwiye ari ugukorana mu buryo bunoze.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi kuva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi nama ari ingenzi cyane muri iki gihe, kuko hakomeje kugaragara ubusumbane bw’amahirwe mu iterambere, asobanura ko ubufatanye bukwiye kubakira ku musingi wa nyawo kugira ngo butange umusaruro bwifuzwagaho.

Ati “Turi hano tuganira ku bufatanye. Ariko bisa n’aho ari ibintu bitandukanye ku bantu. Kuri bamwe, ni ugutanga amabwiriza no gushyiraho imirongo ngenderwaho. Ku bandi, bisobanuye kubahiriza. Ibyo Afurika yanyuzemo bigaragaza ko ibyo bitazana iterambere dushaka.”

Ibihugu bya Afurika bimaze imyaka myinshi bihabwa inkunga cyangwa imfashanyo n’ibiteye imbere cyangwa se imiryango mpuzamahanga. Ibyo bibyitwaza bibitegeka uko bigomba gukoresha ayo mafaranga, uyu mugabane ntiwigenge mu byemezo ufata.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bwiza butambura abandi ubwigenge, ahubwo ko burema indangagaciro. Ati “Niba mushaka gukorana na Afurika, ubufatanye nyabwo kandi buramba bugomba kungana, bikajyana n’ibyago n’inyungu zihuriweho.”

Umukuru w’Igihugu yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko mu byihutirwa Afurika ikeneye harimo ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’inganda kugira ngo ikore ubucuruzi bushobora guhatana ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Afurika ifite isoko riri gukura, impano, umutungo kamere w’ingenzi ku iterambere ritangiza ibidukikije kandi rishingiye ku ikoranabuhanga. Twese turabikeneye kandi iki ni cyo gihe ngo tubibyazemo iterambere rirambye rya twese.”

Mu 2023, i Kigali hafunguwe uruganda rwa BioNTech rukora imiti n’inkingo. Ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti n’inkingo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mushinga ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika, kuko uzagabanya imiti n’inkingo utumiza mu mahanga, unawushoboze guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka mu gihe kizaza.

Yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko kugira ngo ubufatanye bunoze bushoboke, urwego rw’abikorera rukwiye gushyigikirwa n’inzego z’imbere mu bihugu, kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo.

Perezida Kagame yabwiye ibihugu by'i Burayi ko ubufatanye bushingiye ku gutanga amabwiriza nta musaruro butanga

Special pages