00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwitwara cyana ku mugabo ntibihora ari uguta ikuzo

Umugabo naramuka yitwaye nk’abana muri kumwe, agashaka ko mukina, akarira cyangwa akakubwira ibintu bisekeje kuri we, maze ukamubwira uti ‘wagiye uba ‘sérieux’ ntuzi ko uri umuntu mukuru’ uwo mugabo azarinda apfa atongeye kukwiyereka uko ari.

Abagabo bamara ubuzima bwabo bwose bitezweho kuba sérieux, gukomera no gushirira mo imbere.

Sosiyete tubamo itubwira ko umugabo ukunda gukina cyangwa kuvuga uko yiyumva nta mugabo umurimo.

Ariko abagabo ni abantu bakunda gukina no kwitabwaho. Iyo umugabo yirekuye akakwereka uruhande rwe rumugarazaga nk’umwana, ntukamuseke cyangwa ngo umuhutaze, biba bisobanuye ko akwizera kandi yumva ko uri umuntu yakwishingikirizaho.

Biba bisobanuye ko iyo muri kumwe aba yumva ameze nk’utuye umutwaro wo kwigaragaza uko atari kandi atekanye.

Muri mu bijyanye n’imitekerereze byitwa ‘attachment regression’. Regression ni igihe twitwaye nk’uko twitwaraga tukiri abana ubwo twabaga duhangayitse.

Iyo umubwiye ngo areke kwitwara nk’abana, ntabwo uba wishe ibyiyumvo bye gusa, ahubwo uba unamubwiye ko utamwitayeho.

Ni ha handi uzasanga umugabo atakikuganiriza cyangwa ngo aseke muri kumwe ahubwo ukamubonana umujinya w’umuranduranzuzi buri gihe. Uzamenye ko ari wowe wabiteye.

Kwitwara cyana ku mugabo ntihora ari uguta ikuzo

Special pages