Dangote Petroleum Refinery, ni rwo ruganda rutunganya lisansi rwa mbere runini muri Afurika, rukaba n’urwa mbere ku Isi aho ibikomoka kuri peteroli bitunganywa binyuze mu nzira imwe gusa. Rutunganya nibura utugunguru twa lisansi 650.000 ku munsi.
Nibura 62% bya lisansi ikoreshwa muri Nigeria itunganywa n’uru ruganda ndetse rusigaye rwohereza nyinshi mu bindi bihugu bya Afurika nka Ghana, Cameroon, Togo, na Tanzania.
Intambara yo muri Iran yatumye umuhora wa Hormuz unyuramo nibura 20% bya lisansi ikoreshwa ku Isi ufungwa. Kugeza ubu, 40% bya lisansi iza muri Afurika y’Iburasirazuba iba yaturutse mu Buhinde. Inyura muri Hormuz igiye mu karere u Rwanda ruherereyemo, ingana na 27%.
Nubwo inyinshi mu igera mu Rwanda iba yanyuze mu zindi nzira, kuba umuhora wa Hormuz udakora neza, byatumye abacuruzi bajya gushakira ahandi uko baziba icyuho.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika n’abo mu nzego zifata ibyemezo ya Africa CEO Forum izaba muri Gicurasi 2026, Urwego rw’Abikorera mu Rwanda ruri gutekereza uburyo rwatangira gukura ibikomoka kuri Peteroli mu ruganda rwa Aliko Dangote.
Dangote ni umwe mu bayobozi bazitabira iyi nama.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Twagirumukiza François, yabwiye IGIHE ko bari kureba uko hakongerwa aho u Rwanda rukura ibikomoka kuri peteroli mu kwirinda ko byabura ku isoko.
Ati “Ubu hari gutekerezwa nko kureba inzira aho twayivana, itanyura muri uriya muhora wa Hormuz kandi burahari, urugero nka Nigeria n’ibindi bihugu bitari bisanzwe biza kuri iri soko ryacu kubera ko urebye igiciro cyari gihari no kuhava kugera hano ntibyahuraga.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatumiza bakanacuruza ibikomoka kuri Peteroli, ASSIMPER, Dr Akumuntu Joseph, yavuze ko guhura na Dangote bizaba ari amahirwe akomeye yo kwigira hamwe uko bashobora kwerekeza amaso ku byo akora.
Ati “Uyu munsi dufite ibibazo mu muhora wa Hormuz aho ibicuruzwa bitaza nk’uko tubyifuza kandi we [Aliko Dangote] yiyemeje guha ibikomoka kuri peteroli Afurika, tuzagira amahirwe yo kumwakira mu Rwanda.”
“Ni amahirwe akomeye, kuri Guverinoma n’abikorera by’umwihariko abari mu rwego rw’ingufu kumugeraho, tukamugaragariza ibyo dukeneye, tukareba uko twakorana mu buryo bw’ubwikorezi n’ibiciro tukabyemeranyaho.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa SP, Habimana Claudien, yasobanuriye IGIHE ko kurangura muri Nigeria bishoboka ariko ko ikiguzi cyaba kinini kubera urugendo.
Ati “Ibyo byashoboka ariko igiciro cy’urugendo cyaba ari kinini cyane. Urumva ni ukuzenguruka kuri Algeria, ukagenda muri Afurika y’Epfo, ukongera ukazamuka. Icyo njye navugaho ni uko ikiguzi cy’urugendo cyaba ari kinini kuko ntabwo ari kimwe no kubivana hariya mu Burasirazuba bwo hagati uza Mombasa cyangwa Dar-es Salaam kuko ho ni bugufi.”




