00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LOLC Unguka Finance yizihije imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda

Ikigo cy’Imali LOLC Unguka Finance, cyizihije isabukuru y’imyaka 20 kimaze gikorera mu Rwanda, gishimira byimazeyo abakiliya ibihumbi birenga 20 bakorana, abafatanyabikorwa bacyo batandukanye, kinahemba abakozi bacyo babaye indashyikirwa mu mikorere.

Ni mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 25 Ukwakira 2025, aho abayobozi, abakozi na bamwe mu bakiliya b’iki kigo bishimanye bakizihiza intambwe bamaze gutera binyuze muri LOLC Unguka Finance.

Mutsindashyaka Théoneste, umucuruzi w’ifu y’imyumbati n’ibindi binyampeke bitandukanye ukorera mu Mujyi wa Kigali, witabiriye ibi birori akanashimira LOLC Unguka Finance ko yamufashije kwiteza imbere kuva yatangira gukorana na yo mu 2005, agatangira ari ku bushobozi bwo gufata inguzanyo y’ibihumbi 350 Frw, none ubu akaba yarateye imbere ku rwego agurizwa arenga miliyoni 50 Frw.

Ati ‘‘Ndi umucuruzi witeje imbere mbifashijwemo na LOLC Unguka Finance. […] ubucuruzi bwanjye nabutangiye mu 2000, ariko ngeze muri 2005 nibwo nahuye na Unguka. Bwari ubucuruzi buto cyane kuko naranguraga mu bandi bantu bacuruzaga.’’

‘‘Nafashe inguzanyo y’ibihumbi 350 Frw nguramo icyuma gisya, nkomezanya na Unguka kugeza n’uyu munsi hashize imyaka irenga 20. Mu by’ukuri nateye imbere ku buryo mba numva mbishimira Imana, n’ukuntu LOLC Unguka Finance yagiye imfasha. Natangiriye ku nguzanyo y’ibihumbi 350 Frw ariko ubu ndasaba amafaranga arenga kuri miliyoni 50 Frw bakayampa.’’

Beza Angelique ucururiza i Nyabugogo imiti y’amatungo, imirama, imbuto n’imiti yica udukoko twangiza imyaka, yatangiye gukorana na LOLC Unguka Finance mu 2005, akomeza kuba umukiliya wayo kuko yamufashe neza akiteza imbere, ndetse akaba adateganya guhagarika gukorana na yo.

Ati ‘‘Ndi mu bakiliya ba mbere batangiranye na LOLC Unguka Finance, mva mu yandi mabanki yose twakoranaga nyoboka Unguka, kubera ko bakiza baratwamamarije tubona urukundo batweretse n’ubwitange, turabayoboka dufunguzamo konti. Kubera ko muri Unguka bakira neza ababagannye, baduhaye serivisi nziza cyane. […] Tuzakomeza gukorana namwe no mu myaka iri imbere.’’

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Yves Sangano, yibukije abitabiriye ibi birori ko iki kigo gitangira cyari gifite intego yo kuba mu bya mbere bitanga serivisi z’imari mu Rwanda kandi ko hari byinshi byagezweho, ku isonga hakaba ugushyira imbere ko abakiliya bacyo babona serivisi nziza.

Ati ‘‘Twagize uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda, twabashije kugendana n’impinduka zazanywe n’inzego zishyiraho amabwiriza muri uyu mwuga, dukomeza guhanga udushya twimakaza ko abakiliya bacu babona serivisi nziza mu buryo bushoboka.’’

Umuyobozi Mukuru wa LOLC Unguka Finance, Justin Kagishiro, yashimiye abakiliya b’iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo, avuga ko ubufatanye bwabo ari bwo bwatumye bagera kuri byinshi byagezweho mu myaka 20 ishize, anabasezeranya ko bahishiwe byinshi mu minsi iri imbere kuko iki kigo giteganya kubagezaho izindi serivisi nshya zirimo n’iz’ikoranabuhanga.

LOLC Unguka Finance kandi yashimiye umuhate w’abakozi bayo barenga 200 ifite kugeza ubu, inahemba ababaye indashyikirwa mu mikorere mu mwaka ushize wa 2024. Muri ibi birori byaranzwe no kwishimira ibyagezweho ndetse no gusangira, hanahembwe amashami y’iki kigo yabaye indashyikirwa, hanahembwa umugore umwe n’umugabo umwe bitabiriye ibi birori bambaye neza kurusha abandi.

Hishimiwe intambwe LOLC Unguka Finance imaze gutera, no gukorana neza n'abayigannye mu myaka 20 ishize
Abayobozi, abakozi, abakiliya n'abafatanyabikorwa ba LOLC Unguka Finance batandukanye bitabiriye ibi birori
Umuyobozi Mukura wa LOLC Unguka Finance, Justin Kagishiro, yashimiye abakiliya b’iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo
Ni ibirori byaranzwe n'ibishimo no gufata amafoto y'urwibutso ku bayobozi n'abakozi ba LOLC Unguka Finance
Itsinda African Mirror ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Banakase umutsima mu kwizihiza imyaka 20 LOLC Unguka Finance imaze ibayeho
Bamwe mu bakozi ba LOLC Unguka Finance, ubwo bishimiraga imyaka 20 ishize itangiye gukorera mu Rwanda
Abayobozi ba LOLC Unguka Finance, basezeranyije abakiliya bayo ko bagiye gushyirirwaho serivisi nshya zirimo n'iz'ikoranabuhanga
Abakozi ba LOLC Unguka Finance bari barimbye ubwo bitabiraga ibi birori
Abakozi n'abakiliya ba LOLC Unguka Finance bibukijwe ko iyo ataba bo iki kigo kitari kuba cyarabashije kumara imyaka 20 kimaze
Muri ibi birori hanahembwe abakozi ba LOLC Unguka Finance babaye indashyikirwa mu 2024

Special pages