Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by’ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
Mu kigairo n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko ubu bidashoboka kunyura mu kirere cy’Iburasirazuba bwa RDC kuko ikirere gifunze.
Ati “Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy’Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy’indege ahantu ikirere gifunze?”
Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na M23 n’abandi babari inyuma.
Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by’ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y’uko bariya bagenzura ikibuga cy’indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y’iyo FDLR n’abo bandi bo mu Burayi.”
Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy’indege cya Goma batari M23 “ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ‘M23 ishyigikiwe n’u Rwanda’ bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.
Yashimangiye ko Abanyaburayi bafite uruhare rukomeye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Niba bibwira ko bashobora kuducecekesha ngo tureke kuvuga uruhare rwabo mu bibazo bikomeye bishingiye ku mateka byabaye hano mu Rwanda, bikambuka muri Congo, aho ubu hari imvugo z’urwango, bikozwe n’abayobozi n’abo bandi bo mu Burayi, bagashaka kubipfukirana, ndetse ntibashake no kubivugaho hanyuma bakavuga kuri Goma, M23, n’abandi bayigenzura, ariko aho byavugiwe hari n’abo bandi bagenzura guverinoma ya RDC na FDLR, ni yo mpamvu nta muntu ushaka kuvuga kuri FDLR.”
Perezida Kagame yahamije ko mu gihe Abanyaburayi bakwifuza ko abantu basubiza amaso inyuma bakareba uruhare rwabo mu mateka ashaririye y’u Rwanda n’Akarere rurimo muri rusange, na byo bishobora gukorwa.
Umujyi wa Goma wafashwe ku wa 27 Mutarama 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC, SADC zarwanaga na M23.









