00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madagascar igiye gukoresha EBM yo mu Rwanda

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cya Madagacrar cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) yo gukoresha ikoranabuhanga ry’u Rwanda rikoreshwa mu gukusanya imisoro no gutanga inyemezabwishyu rizwi nka ‘Electronic billing machines (EBM)’.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 30 Werurwe 2026, aho itsinda riturutse muri Madagascar ryahuguwe ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yagaragaje ko EBM yafashije u Rwanda mu rwego rw’imisoro ndetse ariyo mpamvu iyo ibindi bihugu bikomeje kwifuza iri koranabuhanga.

Ati “Ubu umusoro wa TVA ni wo musoro dufite uyoboye indi mu gutangwa neza kandi byose tubikesha EBM. Indi misoro kandi na yo ntiyasigaye kuko dushishikariza abantu bose gukoresha iri koranabuhanga mu bintu byose bakora.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Madagascar, Edmond Rafaralahy, yavuze ko hari byinshi bigiye ku Rwanda ariko EBM yo bagiye no gutangira kuyikoresha nyuma yo kubona ibyo yagejeje ku Rwanda.

Ati “Twaje hano kwiga ariko noneho tuzanigisha, tuzakora ubukangurambaga iwacu bugamije kwigisha abaturage bacu ibyiza by’iri koranabuhanga ryafashije u Rwanda kugera ku kigero cyiza cyo gukusanya imisoro kuko ibyo batweretse ni urugero rwiza rw’ikoranabuhanga ryiza n’imiyoborere myiza. Twizeye ko natwe bizadufasha cyane.”

EBM ni mwe muri serivisi u Rwanda rukomeje guha ibindi bihugu kubera u buryo iri koranabuhanga rifasha mu gukusanya imisoro. Iri koranabuhanga rimaze guhabwa Kenya, Uganda, Tchad, Zambia na Madagascar yiyongeyeho.

Madagascar kandi izafashwa n’ikigo cyo mu Rwanda, QT Global, gushyira mu bikorwa iri koranabuhanga.

Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM, ndetse kugeza ubu 98% by’abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.

Mu 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20 cyangwa eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Madagascar, Edmond Rafaralahy, yagaragaje ko bizeye impinduka mu gukusanya imisoro muri Madagascar kubera EBM
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yagaragaje ko EBM yafashije u Rwanda cyane mu gukusanya imisoro ariyo mpamvu ibindi bihugu biyimenye na byo byifuza kuyikoresha
RRA n'urwego rushinzwe imisoro rwo muri Madagascar byasinye amasezerano yo guha iki gihugu ikoranabuhanga rya EBM
Madagascar igiye kwifashisha EBM yo mu Rwanda mu gukusanya no kumenyekanisha umusoro

Special pages