00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yashimye uburezi budaheza butangwa na Kepler College

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko umusanzu wa Kepler College mu gutanga uburezi budaheza by’umwihariko kwigisha impunzi n’abafite ubumuga ushimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo guha ikaze buri wese no gushyira imbere imiyoborere yubakiye ku bumuntu.

Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10 ku banyeshuri 293 barangije amasomo muri Kepler College, ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kepler College ishyira imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo, binatuma abahiga babona akazi byihuse.

Ati “Birashimishije cyane uburyo abenshi mu banyeshuri banyu babona akazi mu mwaka umwe nyuma yo kurangiza amasomo. Ibyo ntabwo biba ku barangiza kaminuza hose ku Isi. Bigaragaza ko uburyo bwo gutanga uburezi bwitaye ku isoko ry’umurimo butanga umusaruro.”

Yashimye uburyo Kepler College itanga uburezi bwita ku byiciro byose harimo n’ibikunze gusigara inyuma kandi ko ibyo bihuje n’icyerekezo cy’Igihugu.

Ati “Mwabashije kugera no ku bantu badakunze kwisanga muri gahunda zisanzwe kandi rimwe na rimwe basigara inyuma muri rwinshi rw’iyi si nk’impunzi n’abafite ubumuga. Nk’umuntu wavukiye kandi agakurira mu buhungiro, numva cyane icyo bivuze gusigara inyuma ukifuza amahirwe abandi bagenewe.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ibyo Kepler College ikora mu burezi budaheza byerekana icyerekezo gishya gitandukanye n’ubuzima bamwe mu Banyarwanda bakuriyemo mu buhungiro.

Ati “Impunzi nyinshi z’Abanyarwanda imyaka y’ubuto twayimaze duhangayikiye ahazaza hacu cyane cyane mu burezi. Amahirwe yacu yo kubona uburezi bwo mu mashuri makuru yari make kuko twasabwaga amanota yo kwemererwa menshi cyane ugereranyije n’abenegihugu. Ibyo byatumye Abanyarwanda bari mu buhungiro batangiza amashuri yabo mu nkambi z’impunzi no mu nkengero z’imijyi, bakajya babiyigishiriza mu mikoro make bari bafite.”

Yakomeje ati “Warakoze Kepler ku bw’amahitamo akomeye yo guha amahirwe angana buri wese. Musangiye indangagaciro n’u Rwanda nk’Igihugu cyafunguriye amarembo buri wese kandi gifite ubuyobozi bwubakiye ku bunyangamugayo n’ubumuntu. Mukomereze aho mu gufasha abashobora gusigara inyuma mu muryango mugari.”

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, Madamu Jeannette Kagame yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kwitangira umurimo wose bazerekezaho amaboko.

Ati “Aho muzajya hose n’icyo muzakora cyose haba mu kazi ko mu biro, kwikorera, ibyo muzakorera abandi ndetse n’abo mu miryango yanyu, muzabishyiremo imbaraga zose n’ishyaka, ni bwo muzaba mutanze umusaruro w’ibyo mwahawe.”

Yongeyeho ati “Birashoboka ko mushaka kuzibukirwa ku bikorwa byiza bigirira akamaro umuryango mugari, Igihugu ndetse n’Isi muri rusange. Kubigeraho rero bisaba kugira itandukaniro rinini no gukora ibikorwa bisiga umusaruro mwiza, ariko bizashingira ku mahitamo muzakora, ibyemezo muzafata ndetse n’imyitwarire muzabikorana.”

Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kepler College, Monica Geingos, yibukije abahawe impamyabumenyi ko uyu munsi ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano n’imbuga nkoranyambaga biri kwigarurira Isi ku muvuduko ugoye kugenzura kandi ko ari bimwe mu bibategereje hanze.

By’umwihariko muri Afurika yababwiye ko bigaragara ko ikeneye abayobozi bashoboye gufata ibyemezo bitanga ibisubizo by’ibyo bibazo bishingiye ku Ikoranabuhanga, ndetse bakavugurura imikoranire ya Afurika n’ahandi ku Isi kandi ko bakwiye kuba inkingi za mwamba muri urwo rugendo.

Ati “Ibi bivuze ko buri umwe muri mwe agomba kuba umuyobozi kandi mugomba guhora mwiteguye. Ni yo mpamvu ndi kubwira buri umwe muri mwe nk’umuyobozi w’ejo hazaza. Kuyobora kwanyu bizaba ari ingenzi cyane imbere y’imbogamizi abayobozi muri Afurika bazahura na zo muri iyi myaka 50.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko Kepler College itanga uburezi bufasha abahiga kugeza ku isoko ry’umurimo ibisubizo bikenewe mu Isi ya none, kandi ko uwo ari umusanzu ukomeye cyane ku ireme ry’uburezi nyafurika.

Abanyeshuri 293 bahawe impamyabumenyi basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye arimo ajyanye n’itumanaho, ubucuruzi, gucunga imishinga n’andi. Abahungu ni 150 mu gihe abakobwa ari 143.

Muri bo 138 bangana na 47% bamaze kubona akazi abandi 87, bangana na 30% bari gukora imenyerezamwuga, naho abandi 68, bangana na 23% baracyashaka akazi.

Muri abo kandi 225 bangana na 77% ntabwo ari impunzi, mu gihe 68 bangana na 23% ari mpunzi harimo abize mu Ishami rya Kepler College rya Kigali n’iryo mu Nkambi y’Impunzi ya Kiziba.

Abahawe impamyabumenyi bize mu mashami anyuranye
Abanyeshuri 293 bahawe impamyabumenyi basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye arimo ajyanye n’itumanaho, ubucuruzi, gucunga imishinga n’andi
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, Madamu Jeannette Kagame yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kwitangira umurimo wose bazerekezaho amaboko
Kepler College yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 10
Ababyeyi bari baherekeje abana babo muri ibi birori
Madamu Jeannette Kagame yashimye umusanzu wa Kepler College mu gutanga uburezi budaheza
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko Kepler College itanga uburezi bufasha abahiga kujyana ku isoko ry’umurimo ibisubizo bikenewe mu Isi ya none
Kabera Innocent wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe impamyabumenyi yashimye ubumenyi n’uburere na Kepler College
Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kepler College, Monica Geingos, yibukije abahawe impamyabumenyi gutanga ibisubizo by'ibibazo Afurika ifite
Muri uyu muhango hahembwe abanyeshuri bahize abandi

Special pages