Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, gitegurwa na Imbuto Foundation, gihuza abahanzi mu ngeri zitandukanye banyuze mu marushanwa ya Art-Rwanda Ubuhanzi.
Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) cyitabirwa n’abayobozi batandukanye n’urubyiruko rwanyuze muri gahunda ya Art-Rwanda mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko Art-Rwanda Ubuhanzi ari kimwe mu bikorwa bya Imbuto Foundation bigamije guteza imbere urubyiruko no kurwagurira ubushobozi binyuze mu guteza imbere impano zabo z’ubuhanzi.
Ati “Art-Rwanda Ubuhanzi ni kimwe mu bikorwa bya Imbuto Foundation, bigamije guteza imbere urubyiruko no kurwubakira ubushobozi binyuze mu kwagura impano zabo z’ubuhanzi.”
Yongeyeho ko “Tuba tugamije gufasha abahanzi baza muri iyi gahunda babasha gukoresha impano zabo, bagahanga n’imirimo ishingiye ku buhanzi.”
Yerekanye ko muri icyo gitaramo hizihizwa ubuhanzi mu byiciro bigera ku icyenda ndetse hakabaho no guhemba abahize abandi mu cyiciro kigiye gusozwa.
Hagaragajwe ko kuva Art-Rwanda Ubuhanzi yatangira, imaze gufasha abahanzi 174 mu ngeri z’ubuhanzi icyenda zitandukanye, aho yagiye ibafasha kwagura impano zabo binyuze mu kubaha ubumenyi, ibikoresho, amahugurwa no gufashwa kugera ku isoko ry’ibyo bakora.
Icyiciro cya gatatu kigiye gusozwa kigizwe n’abahanzi 46 bari mu ngeri zitandukanye.
Umusaruro wa Art-Rwanda kandi uragaragara aho mu 2025 yafashije abahanzi kwinjiza miliyoni 103 Frw, ibishimangira ko ubuhanzi bushyizwemo imbaraga bwateza imbere ababukora.
Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yashimangiye ko mu gihe ubuhanzi bwatezwa imbere bwaba isoko yo guhanga imirimo, iterambere no kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu.
Yerekanye ko iyo urubyiruko rwubakiwe ubushobozi rushobora kwiteza imbere, guhanga imirimo ku bandi ndetse no kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Abahanzi banyuze muri gahunda ya Art-Rwanda Ubuhanzi mu byiciro binyuranye basusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo, imbyino gakondo, imbyino zigezweho, imivugo, imikino itandukanye n’ibindi.
Hahembwe abahize abandi muri iki cyiciro cya gatatu
Mu cyiciro cya Gatatu cya Art-Rwanda Ubuhanzi, abanyempano 46 ni bo basoje amahugurwa bakuwe mu bandi bari bahatanye mu gihugu hose.
Abasoje amahugurwa, bahabwa impamyabumenyi nyuma y’umwaka bari bamaze bahugurwa ndetse abahize abandi mu byiciro bitandukanye bakegukana igihembo cya miliyoni 1 Frw.
Mu bahembwe, ku cyiciro cy’umuziki hahembwe Nezerwa Ukwishatse, mu kubyina hahembwa Hirwa Christian, mu gukora filimi hatsinda Gisa Innocent, mu cyiciro cya Classic Art igihembo cyegukanywe na Bayingana Andy, mu mideli hahembwa Ndayishimiye Kamali Jimmy, gukina ikinamico (Art and Drama) hahembwe Akimana Priscilla mu gihe mu Buvanganzo hahembwe Niyere Milliam.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye abahize abandi, asaba n’abitabiriye amarushanwa ya Art-Rwanda Ubuhanzi gukomeza guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo ikabyara umusaruro.
Yatangaje ko bitarenze muri Gicurasi 2026 u Rwanda ruzaba rufite politiki yihariye igenga ubuhanzi mu rwego rwo kubuteza imbere.
Ati “Ndifuza kubwira abahanzi ko natwe tugeze kure gahunda yo guteza imbere ubuhanzi ku buryo buzagirira akamaro abahanzi ubwabo ariko no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu. Ubu twatangiye kubaka politiki yihariye igenga ubuhanzi ndetse tukagira na gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire y’ubuhanzi.”
Yerekanye kandi ko hari kuvugururwa Inama y’Igihugu y’Abuhanzi n’amategeko agenga ubuhanzi ku bufatanye na UNESCO ndetse bitarenze muri Werurwe 2026, abahanzi bazitorera ababayobora guhera ku rwego rwo hasi kugera ku rwego rw’Igihugu.
Yanavuze kandi ko hari ibiganiro n’ibigo by’imari bitandukanye, bizafasha abahanzi kugera kuri serivisi z’imari no kubona amafaranga yo gukoresha mu buhanzi bwabo mu gufasha abahanzi.
Ku bijyanye na ‘Monetization’ y’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, Minisitiri Dr. Utumatwishima, yavuze ko u Rwanda rubigeze kure.
Ati “Tubigeze kure kandi tuzajya tubagezaho aho bigeze.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima, yasabye abahanzi kurangwa n’imyitwarire myiza, kwirinda ibiyobyabwenge no guharanira ko impano zabo zibabyarira umusaruro.
Abahize abandi mu cyiciro cya Gatatu


































