00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ’Ikivi Rwanda Festival’ muri Green Hills Academy

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.

Ni igitaramo cyabaye ku wa 27 Gashyantare 2026 kuri Green Hills Academy i Nyarutarama.

Ikivi Rwanda Festival ni igataramo ngarukamwaka gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy kigamije gukundisha no kwigisha abakiri bato umuco Nyarwanda.

Muri iki gitaramo abana berekana byinshi ku muco Nyarwanda birimo kubyina Kinyarwanda, indirimbo gakondo, imikino itandukanye yerekana u Rwanda rwo hambere n’uko bataramaga n’ibindi bigamije kwereka abakiri bato umuco Nyarwanda ndetse bagakangurirwa kuwusigasira.

Iki gitaramo kigirwamo uruhare n’abana bose biga muri Green Hills Academy guhera ku bana biga mu mashuri y’incuke kugera ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye.

Umutoza Mukuru wigisha umuco muri GHA, Nahimana Serge, yavuze ko batoza abana bakiri bato kugira ngo uwo muco bazawukurane ndetse bazawigishe na bagenzi babo.

Ati “Hano twigisha amasomo y’umuco guhera mu mashuri y’incuke kugera mu mashuri yisumbuye ku buryo umwana amenya umuco nk’uko natwe twawigishijwe na ba sogokuru na bo barawigishijwe na ba sekuru gutyo gutyo bikaba uruhererekane ku buryo ababakurikira busa Ikivi nyine.”

Avuga ko amasomo abana bahabwa akwiye kugendana n’umuco kugira ngo bataziga iby’iterambere gusa umuco wo ugasigara.

Ikivi Rwanda Festival yitabiriwe n’ababyeyi barerera muri Green Hills Academy aho aba bana baberetse ko biteguye kusa Ikivi cyabo nk’uko bagiye babivuga.

Hatumiwe kandi umuhanzi umaze kumenyekana mu njyana ya gakondo Ruti Joel, asusurutsa abitabiriye igitaramo.

Masamba Intore yari mubitabiriye 'Ikivi Rwanda Festival'
Abakobwa biga muri Green Hills Academy bagaragaje ubumenyi bafite mu bukaraza
Abanyeshuri ba Green Hills Academy babyina Kinyarwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye Ikivi Rwanda Festival yabereye muri Green Hills Academy
Abiga muri Greeen Hills Academy berekana imikino igaragaza umuco Nyarwanda
Umuhanzi Ruti Joel ataramira abitariye 'Ikivi Rwanda Festival' muri Green Hills Academy

Special pages