Ingabire Victoire yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda rufite impunzi nyinshi mu mahanga, nubwo sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 31 Ukuboza 1998 yakuweho burundu kuva ku wa 31 Ukuboza 2017.
Uyu mugore wakoranye cyane na FDLR, nyuma agashinga ishyaka FDU-Inkingi yaje kuvamo DALFA Umurinzi yose atemewe mu Rwanda, yavugaga impunzi ziri mu mahanga ashaka kumvikanisha abafitanye isano na FDLR bari barahisemo kugumana na yo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi yarabafashe bugwate.
Kuva umutwe wa AFC/M23 wigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu ukirukana FDLR mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru, hari Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha, abandi bagatoroka ibirindiro byayo.
Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza kuwa 24 Mata 2026, Abanyarwanda barenga 8000 batashye mu Rwanda bigobotoye ingoyi ya FDLR yari yarabafashe bugwate.
Kuva mu 1994 – 2025 hari hamaze gutahuka Abanyarwanda 3.503.173 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibihana imbibi n’u Rwanda.
Ku wa 30 Mata 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Gisenyi rwa Commune Rouge mu Karere ka Rubavu, Gen Maj Eugene Nkubito yagaragaje ko ikimenyetso gihari ari uko abaturage bake bari barasigaye mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bagenda bataha.
Ati “Najyaga numva Ingabire Victoire avuga ngo impunzi nkayoberwa izo avuga aho ziba, naho hari hakiriyo abantu azi bari kumwe na FDLR hakurya kuri ubu barimo hano barimo gutaha, kuko bagenzi babo batashye bababaza ibyo barimo, bagasanga baracitswe, kuko abandi bateye imbere twe turi aho twararindagiye, kandi mubo twakira harimo na FDLR muzajye i Mutobo murebe, icyo cyerekana Leta nziza.”
Kuva tariki 31 Ukuboza 2017, u Rwanda rwaciye ubuhunzi hashingiwe ku mutekano n’iterambere bihamye igihugu cyari kimaze kugeraho cyiyubaka.
Gukuraho sitati y’ubuhunzi bivuze ko abari impunzi hagati y’umwaka wa 1959 - 1998 bagombaga gutaha, kuko icyatumye bahunga cyari cyararangiye, ndetse umubare munini w’abamenye icyo cyemezo bahise bataha, abandi bahitamo kuguma mu bihugu bibacumbikiye ku mpamvu zabo bwite.
Maj Gen Nkubito yagaragaje ko abagize FDLR na bo bakwiriye gutaha kuko batashobora Leta y’u Rwanda.
Ati “Abiyise FDLR turabakangurira gutaha, barayobye kuko nta n’icyo bakorayo, ntacyo bizabamarira, nta n’icyo bageraho bakwiriye kuba banabizi. Ubu iyi ni Leta FDLR yashobora ku buryo bavuga ko bazongera bagakora ibyo ngibyo? batera abantu ubwoba.”
“Ariko bajya kuri YouTube nkumva baravuga ibintu by’iterabwoba, biriya ntimukabyiteho, ahubwo ubuyobozi bwacu budukangurira kubasubiza ibikwiye bijyanye n’ibyo bavuze, kuko ntabyo bashobora, Leta iriho uyu munsi y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibintu byose biragenda bitera imbere, abantu barimo barivana mu bukene n’Igihugu kigatera imbere.”
Yasabye buri umwe wese kwitabira urugendo rwo kubaka Igihugu yitabira ibikorwa bitandukanye bigamije kugiteza imbere, gukumira no kurwanya Jenoside, kubera ko u Rwanda rwanyuze mu bibi amahanga arebera, no kuba ari uruhare rwa buri wese guhangana n’abirirwa ku mbuga nkoranyambaga babiba amacakubiri.
FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu igizwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bahuje ingengabitekerezo.
Uyu mutwe wagerageje kugaba ibitero mu Rwanda birenze rimwe, uhigira gufata igihugu nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze gutangaza ko FDLR ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.





