Barankitse yujuje imyaka 70 y’amavuko. Ari mu Rwanda nk’impunzi ya politiki kuva mu 2015 kuva yashyirwa ku rutonde rw’abantu bashinjwa gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza.
Ni we mutumirwa w’icyumweru mu kiganiro Ingingo Nkuru. Yavuze ko ibyo yari atunze byose i Burundi yabisahuwe kugeza n’aho inzu ye yigabijwe n’abayobozi b’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.
- Uko yasahuwe ibyo yari atunze byose
- Ibibazo yagiranye n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza
- Uko yisanze ku rutonde rw’abo u Burundi bushinja “coup d’état”
- Uko yahunze akajya i Burayi nyuma akajya mu Rwanda
- Maison Shalom, ubutumwa kuri Perezida Ndayishimiye n’ibindi
IGIHE: Hari umuntu utazi Maggie uwo ari we, uramutse umusobanuriye wamubwira ngo iki?
Marguerite Barankitse: Iyo bambajije mvuga ko ndi umukecuru ugiye kuzuza imyaka 70 muri uyu mwaka. Ndi umubyeyi wahagurutse kuva mu myaka 45 ishize, abantu banzi kuva mu 1993 ariko mbere nari narahagurutse ngo ntihagire umwana unsonzana cyangwa ngo andwarane, andembane.
Nareze abana barindwi guhera mu 1980. Abo nareze ubu na bo bamaze kuba ababyeyi ku buryo na bo bafite abuzukuru. Rero ku bantu batanzi, mu 1993 narahagurutse nanga urwango rwari rwateye mu Burundi.
Umbajije icyo ndwanira, musubiza ko ndwanira urukundo. Ushaka kumvuga yavuga urwo rukundo ni rwo rwampagurukije.
Wabitangiye ukiri muto cyane mu mashuri abanza, byakomotse he ngo uhare byose ujye gushaka icyatuma abandi bamererwa neza?
Nabitewe n’uburere navanye iwacu, kuko nabaye imfubyi mbura papa mfite imyaka itanu. Icyo gihe mama wanjye yari afite imyaka 24 gusa. Twavukanaga turi babiri. Ariko umurage ukomeye yampaye, ni urwo rukundo rw’Imana. Narezwe gikiristu. Sinigize numva mama anyigisha kudasangira n’abandi.
Yari yarananyihanije kuva nkiri muto, yari yaratubujije gukinga ku buryo n’iyo twajyaga mu misa yatubwiraga ngo ntimukinge inzu, kuko iyi nzu mufite bana banjye ni iyo Imana yaduhaye.
Ni na yo mpamvu nayise Inzu y’Amahoro kuko mama yatubwiraga ko nta muntu n’umwe utagomba kubona icyo arya, ko nta n’umwe ugomba kubura aho aryama, ubabaye wese ku buryo sinigeze mbona turi mu rugo turi babiri twenyine uko twavukanaga.
Ibyo rero ni aho nabikomoye. Ni uburere.
Ubwo burere wahawe, mu gihugu cyarimo inzangano zishingiye ku moko, wabukurikije kuva kera…
Byarantangaje mu 1972 ubwo nari mfite imyaka 16, mbona abantu batangiye gushwana no kuryana, mbona baradutandukanyije Abahutu n’Abatutsi, njye nkomeza nibaza nti none ko Mama yambwiye ko tuvukana twese, ibyo bije gute?
Ni byo nari mbizi ko ndi Umututsikazi kuko murabizi mu miryango ntitwabihishaga, mu miryango sogokuru yarabitubwiraga. Ariko Mama igihe cyose yaratubwiraga ati uwo Data wa twese muvuga, musenga, yaturemanye agaciro kanini. Ko twese nta n’umwe uvuyemo turi abana b’Imana.
Ni ho rero nabikuye, ni cyo gituma ibyo nkora ubu atari ibyo nize mu ishuri ahubwo nabyize mu rugo, kwa Mama Therèse.
Kuri njye yambereye uwanyigishije iyobokamana, umufilozofe kuko yanyigishije ikintu kitarahungabana na rimwe. Ukwemera. Kwemera ko Imana ari Imana, ari yo Nyirurukundo.
Ni ryari wafashe umwana wa mbere ukavuga uti uyu mwana ngiye kumwitaho?
Nari mfite imyaka 24 nari umwarimu, hanyuma uwo mwana nyina arapfa, papa we bari baramwishe mu 1972; umwana wanjye Chloé Ndayikunda. Mbonye ko ababaye ndamutwara . Ntitwari duhuje [ubwoko]. Hari amacakubiri y’intara, we yakomokaga i Bururi njye ngakomoka mu Ruyigi, yari Umu-Protestant, njye nkaba Umunyagatolika, yari Umuhutukazi nkaba Umututsikazi.
Muzanye baravuga ngo wowe umuzanye gukora iki, umuryango w’iwacu bawita Abatutsi b’Abanyarwanda. Sogokuru arambaza ngo umuzanye kugira gute? Nti muzanye kubera nemera Imana.
Mama ahita ambwira ngo “urakoze kumpa umwuzukuru.”
Namuzanye mu 1979 nari nkiri muto, na we yari ageze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye. Icyiza cyo guhabwa uburere n’izo ndangagaciro. Iyo hagiyeho n’imico ya gikirisitu birema umuntu wuzuye nta na kimwe kimuhungabanya n’iyo haza imiyaga ingana iki.
Sinigeze nanirwa kwiringira ko iyo Mana izampa uburyo bwo gukomeza n’umutima n’ingufu zo gukomeza ubwo butumwa nabonye mu maboko y’Imana.
Wafashe umwana umwe nyuma bigera mu 1993 ubishyiramo imbaraga nyinshi cyane kugeza mu myaka ya za 2010. Wakoze ibikorwa bitandukanye i Burundi, utangiza amashuri n’amavuriro byita kuri abo bana, tubwire urwo rugendo rwo kuva ku mwana umwe kugeza aho wari ugejeje…
Nari umwarimu ariko nkajya mbwira abantu nti ibi twigisha si byo. Aya amateka turi kuvuga ni amateka y’Abanyepolitiki, baba bari kubeshya. Twigishaga abana n’imigani mibi y’Abarundi ngo “Umugabo ni urya utwe n’utw’abandi”, ngo Ikinyoma nticyuzuza inda, cyangwa ngo ubutegetsi karyanishamiryango, ubutegetsi bwa cyami ngo intwaro ya mwana wa mama.
Ndababwira nti ariko ibi bintu,.. Ni gute twakwigisha abana ibinyoma?
Bahise banyandikira ngo ndi gutegura ibimeze nko kwigomeka kandi koko ni byo njyewe narabyangaga. Ushinzwe amasomo yarazaga akambaza ati “iri somo ko utaryigishije?”
Njye nk’Umurundikazi, nari nkiri umukobwa nkavuga nti nk’umukirisitu sinshobora kwigisha ibintu mu nyungu z’abanyepolitiki, Oya. Mbere ya byose nigisha urubyiruko, nigishiriza Isi, si ndi kwigishiriza Abarundi, rero sinshobora kwigisha ibyo. Ubwo baranyirukana.
None se ko nari mfite iwacu, twari dufite ibikwiriye, dufite inka. Ibyo data yansigiye, nta nzara nari kugira, sinari ntunzwe n’ayo mafaranga y’umuntu urangije amashuri yisumbuye. Byari ibihumbi 17 by’Amarundi, ariko icyo gihe yari afite agaciro kuko ikilo cy’ibishyimbo cyaguraga 10 Fbu.
Ayo mafaranga twaburaga n’icyo tuyakoresha. Nakoraga ntaha mu rugo kwa Mama, sinahahaga, sinajyaga mu isoko, ayo mafaranga yabaga ari ayo kwishimisha, kugura inkweto’ Twarabiguraga tukabura n’icyo tubikoresha ugasanga turi inkumi nyine zicyeye.
Hanyuma ubwo ndavuga nti reka ndere abandi bana. Ubwo mfata abana bane b’Abahutu na batatu b’Abatutsi. Ni cyo cyabaye intangiriro kuko narahavuye ndagenda niga Bibiliya i Lourdes, ndagaruka nza gushaka uko nakwigisha Iyobokamana ariko ku ngoma ya Bagaza bakuraho ibyo kwigisha iby’ijambo ry’Imana mu mashuri bituma nongera gutakaza akazi.
Ubwo nahise njya mu Busuwisi njya kwiga mu Ishuri ry’Ubucuruzi, ndagaruka njya gukorera Umwepisikopi Gatolika muri diyosezi y’aho mvuka. Hanyuma mu 1993 ariya makuba yagwiriye u Burundi, bishe abantu banjye bose ku buryo nabuze abantu barenga 60 bo mu muryango iwacu.
Hakurikiyeho iki icyo gihe?
Nabuze aho njya, nsabye Abahutu bari bari guhungira muri Tanzania, bati nitujyana mu nkambi barakwica. Bati zana abo bana bawe tubatware, nti oya, ndi umubyeyi, nta mubyeyi usiga abana, nimpfa ndapfana na bo.
Ndakomeza njya mu nkambi ya gisirikare, barambwira ngo ntudutere ibibazo, abo bana ntubazane. Njya mu kigo cya Musenyeri, mpura n’abandi bahunga. Ndababwira nti turi abakirisitu, duhura buri munsi tuje gusenga none ubu ni bwo ngiye guta ubwoko bwanyu bwo kuba abana b’Imana? Ntibishoboka.
Nti tujye hamwe mu kigo cya Musenyeri, Abahutu n’Abatutsi, abapadiri n’ababikira ni ho bari bari ndetse n’abandi. Nimuze twerekane ko koko turi bene mugabo umwe, u Burundi Imana yaduhaye kandi Benimana ntiduhemuke kuri batisimu twahawe.
Abantu baragukundiye bose? Byaje kurangira gute? Numvise ko uwo munsi benshi mu bo mwari kumwe bishwe…
Bari bazi aho nihishe rero kandi bari bazi ko mpora mvugisha ukuri. Baraza baramboha kandi hari ku Cyumweru. Bati abo wahishe bari he? Nti njye ntabo mpisha.
Nari mbabaye kandi iyo mbabaye mvuga mu gifaransa ubwo mba mbabwiye mu magambo agira ati “Ubututsi sinabuhisemo ariko umubatizo wanjye nawuhisemo.”
Uyu munsi ni ku Cyumweru, niba mushaka gupfa nka Gahini mupfe nka Gahini ariko njye si ndi bubabahe. Barankubita baramboha bahita bahatwika banyicana abo bantu bose imbere yanjye uko bari 72.
Abana nabo bari mu bo bishe?
Kubera ko nakoraga muri icyo kigo, ubwo ntanga amafaranga mbasaba kutica abana, barabampa, ariko ntafite aho nerekeza. Ni uko rero navuga ko nahawe ubwo butumwa ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 1993.
Singira isoni zo kubivuga kandi nta muntu n’umwe uzigera ambwira ngo ntubivuge.
Narabivuze ndabizira kuko nzi ko nabonye amakuba yose. Umuntu ubura abantu 60, nyuma akabura abandi 72; akangara akagenda ntacyo afite….
Iyo munyanditseho ngo ndi “Fondatrice” (Uwashinze Umuryango), bintera isoni.
Isoni z’iki?
Kuko si njye wabikoze. Kuko n’ingufu zo kubikora sinzi aho nazikuye…Urukundo ni rwo rwanyambitse uru rugori, iyo Mana bamwe badashaka kwemera, sinyibemeza kuko Imana yaduhaye ubutumwa bumwe bugira buti “Nimukundane.”
Hari igihe cyageze Perezida Nkurunziza aguha umudali akwita Mama Burundi, hari habaye iki nyuma y’ibibazo wari waragiye unyuramo?
Mu by’ukuri bariya bose n’igihe bari mu ishyamba, navuga ko nta buyobozi na bumwe tutagiranye ibibazo. Urumva ku bwa Bagaza bankuye ku kuba umwarimu, kuri Buyoya habaye ya mahano bica Ndadaye, na ho baranyanze aho bandikaga ngo Abatutsi bibwira ko ndi umuvugabutumwa, abahutu na bo bakibwira ko ari umurwayi wo mu mutwe!
Igihe bari mu ishyamba n’iyo bakomerekaga kubera ko nari mfite ikigo nderabuzima mfite ibikenewe byose, nakoraga nk’ishyirahamwe ry’urukundo. Narababwiraga nti njye simbavuye ngo mujye kwicana kandi sinigeze nababwira ngo ab’iwacu mwarabishe.
Ubwo bazaga rero mu 2005, njyewe nari mfite abana 61 babyawe n’abagore bari mu ishyamba. Kuko ntibashoboraga kugumana abo bana, bahoraga bambaza bati tuguhe uyu mwana.
Nkababwira nti simbahaye ingufu zo kujya kwica, ariko umwana we ntacyo azira. Muri abo bana ubu harimo ababaye Abajenerali sinakwirirwa mbavuga amazina kuko harimo abandakarira, na ba Angelline, umugore wa Ndayishimiye arabizi; sinigeze ngira amacakubiri. Umuntu wese wazaga gukomanga, njye nahoze ndi umukirisitu.
Nkurunziza rero batashye, baravuga bati uyu ni umubyeyi, bampa uwo mudali, bampa ‘Passeport Diplomatique’; mbega bampaye ibihembo bitatu.
Uretse Passeport ni iki kindi baguhaye?
Bampaye n’ibindi byitwa “Prix Commandeur”, hari n’indi bampanye na Bunyoni na Adolphe kuri stade [...] kandi ni cyo nazize.
Nyuma ibyo byose waje kubisubiza Perezida Nkurunziza…
Ku wa wa 11 Werurwe, ndagenda mbwira Perezida Nkurunziza, musubiza ibyo bihembo byose yampaye na passeport diplomatique.
Ndamubwira nti ’njye uyu munsi isomo nazindutse nsoma, ryari muri Yona ubwo yajyaga kureba umwami w’i Nineve, amubwira ati “Hasigaye iminsi 40 mudahindutse Nineve izahinduka ivu.’
Njye rero sinkomeza guceceka kandi urimo uranyicira abana. Wanyise Mama Burundi, ndi n’umukirisitu njye ninapfa, Mutagatifu Petero ari na we murinzi wawe (ukureberera), azambaza ati ‘Marigarita we, waracecetse ubibona neza ko bari kwica abana bawe? None ubwo uje gukora iki hano?”
Ubwo ndabimuha nti akira, umunsi uzisubiraho, uzabinsubize nzabyakira. Nti ntihagire ijambo umbwira ndagiye nti kandi ntuzavuge ngo nta mubyeyi waje kuguhanura. Ubikore ariko ubizi.
Hakurikiyeho iki icyo gihe? Byabaye intandaro yo kugirana ibibazo na Perezida Nkurunziza?
Guhera uwo munsi batangiye kunshakisha. Ati agasuzuguro k’uriya mukobwa, uriya mukecuru tugomba kumwica.
Wabigenje ute muri iyo minsi?
Ubwo mpindura imodoka nyisiga n’irangi kuko yari ifite iry’ubururu nyisiga irisa n’iry’abandi bayobozi (gris). Yari V8 Abanyamerika bari barampaye nk’igihembo. Ni uko rero urwango rwashibutse.
Rero mu 2015 na bo bati ’ni ho tuboneye’ baba banshyize ku rutonde rw’abantu ntazi.
Ni urutonde rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza…
Njyewe n’imbunda sindanayifata mu ntoki, banshyira ku rutonde rw’abashatse guhirika ubutegetsi. Nabijyamo gute? Njye nigishije urukundo.
Waje kuva i Burundi gute?
Ubwo habaga Coup d’état ku wa 13 Gicurasi 2015, bukeye njye nagiye kureba imirambo y’abantu nkajya negeranya kuko nari mfite imbangukiragutabara, kuko nari mfite ibitaro, navuye muri Ruyigi, njya gufata abantu bakomeretse ngo mbatware.
Ubwo rero imbangukiragutabara nyohereza mu Rwanda i Kanombe itwaye abana barashwe, hanyuma bohereza abantu kunyica ndi kugenda kuko i Bujumbura nta nzu nari mfite nararaga kwa musaza wanjye.
Mbona kuri SMS ati ’turi inyuma yawe baduhaye itegeko ryo kukwica, ntujye kwa musaza wawe.’
Ubwo mpita ngira ubwoba kuko nta n’umwe utabugira imbere y’urupfu.
Mpita mpamagara Umwamikazi wa Luxembourg, ndamubwira nti ’njye bambwiye ko bagiye kunyica. Wambwirira Ambasaderi w’u Bubiligi nkajya iwe’. Mpita nkata, ambasaderi arampamagara ati ’ngwino’.
Mpita njya kwa Ambasaderi kuva ku itariki 14 Gicurasi 2015 nkajya ngira ngo biraza guhita bishira nk’uko mbere byajyaga bigenda. Ukwezi kugiye gushira, ku wa 16 Kamena, ambasaderi araza arambwira ati bamenye ko utagiye, ugomba kuhava kuko bazanye impapuro zo kuguta muri yombi. Bantegetse kugutanga.
Ndamubwira nti ’ndabazi turaziranye’, narabareze ntibazamenya. Nti mushobora kumpa visa kuko mfite passeport yanjye. Nti ariko kandi mfite abana, ntuma umwana ngo ambwirire ushinzwe abasohoka n’abinjira ngo bongere bampe passeport diplomatique.
Nti ampe indi kuko nimba mfite ebyiri, nti nzahaca nidegembya kubera iyo pasiporo y’abadiplomate. Ndamubwira nti reka ntumeho abantu bampishe. Mbwira abo muri Brussels Airlines ngo ntibanshyire ku rutonde rw’abagenzi. Nti muzamperekeza, ati ’yego’.
Ubwo ndifata ntera inzara ndende, nkoresha za maquillage, ntezaho ingohe ntumizaho amaherena manini ubwo nshyiraho n’imisatsi miremire ya ‘blonde’.
Umugore wa ambasaderi ampa ipantalo, ampa inkweto za bote (boots) hanyuma nsiga rouge à lèvres ya move n’amadarubindi y’izuba.
Ngeze ku kibuga cy’indege, ntanga ibyangombwa barebamo ariko ngumana imwe y’abadiplomate, nta mizigo nari natwaye nitwaje agasakoshi ko mu ntoki gusa urumva Brussels Airlines bari babizi.
Habura iminota 10 mbere y’uko indege ihaguruka baranzana nza niruka, mpita mbaterera ya pasiporo y’abadiplomate, barebye babona ni Maggy, mpita nirukanka. Bahise bahagarika ya pasiporo yanjye isanzwe ku buryo nageze i Bruxelles idakora. Bari bazi ko barahita bansubiza mu Burundi.
Ariko bari ibicucu kuko imodoka z’ibwami muri Luxembourg zari zaje kuntegereza ku kibuga cy’indege. Mpita mbona impapuro za Luxembourg mpita ngaruka, sinamaze n’igihe kinini nahise ngaruka.
Urumva nagiye ku wa 17 Kamena 2015 ngerayo bukeye ku wa 18, ku wa 19 nsaba ibyangombwa bya Luxembourg urumva nari ibwami ntibyatinze kuko ni bo banyakiriye, ku wa 21 Kamena 2015 nahise ngaruka mpita njya mu Rwanda mu nkambi y’impunzi i Mahama.
Icyo gihe usubiza passport Perezida Nkurunziza, yakubwiye iki? Nta jambo na rimwe yigeze akubwira, wasohotse mu biro bye uragenda nta kintu akubwiye?
Naramubwiye nti ntabwo nshaka ko hagira icyo umbwira kuko njye nje kukubwira nk’umuhanuzi Yonasi. Mpita ngenda.
Ubwo wahinduraga imodoka, hari hashize igihe kingana iki umaze gusubiza pasiporo n’ibindi byose?
Nari mfite abana [abana nareze] bari muri CNDD-FDD, bwarakeye barambaza bati wakoze iki? Bati rero ukwiriye guhunga ntidushaka kuba imfubyi kabiri. Ndababwira nti njyewe? Nibagende ari bo ahubwo, ntacyo bamariye igihugu. Njye ndava aha njya he? Ku myaka yanjye ndacyari umuntu wo kujya kwiyandikisha nkajya mpabwa ibiryo? I Burayi? Nkora iki?
Narababwiye nti mugende mubabwire, uyu munsi n’ejo nzakomeza ibikorwa by’urukundo, nti ahubwo sinzi uburyo mukorera ubwo butegetsi bwica, abana barabamaze, babashyize mu nzuzi, none duceceke? Uri umukiritu uraceceka? Tureke n’ubukirisitu. Martin Luther King ni we wavuze ati ntabwo nzababazwa n’ibyo umwanzi yankoreye, nzababazwa n’uko inshuti zanjye zacecetse. Icyica burya ni uguceceka.
Nyuma y’aho, ibikorwa wari ufite i Burundi byose barabitwaye. Ubu uzi amakuru yabyo?
Urumva ibitaro barabyibye. Urabona ahantu bashyira abana b’impinja, aho bahakuye amashanyarazi, hanyuma abana barapfa. Bafashe ibyo bikoresho babitwara i Karusi mu bitaro bubatse. Babyise ngo natwe turashoboye, bashatse kuvuga ngo si Maggie wenyine ushoboye.
Batwaye n’amatabuliya (tablier) yanditseho “Hôpital Rema” ni yo bambaye. Bariba byose. Ibindi baragurisha. Nyuma abari baramfashije, European Union, iravuga iti none se kuki biriya bitaro kuki mutabifungura. Bapfa gufungura.
Ibindi wari utunze byo byagiye he?
Barabitwaye. Inzu nabagamo igitanda kiryamyemo Revelier Ndikuriyo, umuyobozi mukuru w’ishyaka CNDD0-FDD. Byageze n’aho bajya kugurisha imyenda yanjye, abantu batwara ambulance kujya kuyigurisha.
Njye nari mfite icyumba cya Sinema, bagihinduye akabari, yari iya kabiri mu Burundi. Ubu Ndikuriyo yayigize akabari sinzi umuntu yazanyemo yakuye i Makamba. Ahari Piscine…ahari Bibliothèque n’ibyo bitabo ntibabishyize mu mashuri, biracyari hasi, biba Étagère barazitwara.
Nari mfite ikigo cy’imari, baragisenya, aho kuvuga ngo reka duteze imbere abenegihugu, ubu harimo akabari. Ishuri y’ubuvuzi, nari mfite imikoranire n’ibihugu bitandatu, baribye, intebe, mannequin bakoresha byose barabitwaye.
Icyo bibagiwe ni itongo ry’ababyeyi banjye. Njye sinasabye ubutaka bwo kubaka ibyo bintu byose. Ikindi kimwe cyambabaje, ibindi byo nta kibazo nari narabikoreye urukundo, icyambabaje ni ahantu nari narasize abana bafite ubumuga, nari narabubakije inzu ku isambu y’ababyeyi aho mvuka, Imbonerakure zatangiye kubasaba amafaranga y’ubukode.
Ubutaka ni ubw’ababyeyi banjye, inzu ni njye wazubatse, imirimo…barababwira ngo bisaba kwishyura ubukode. Ubu ndishyura kugira ngo abana bagumemo.
Nta kintu na kimwe wari ufite kigikora?
Usibye ishuri, naryo ryarimo abana babo ariko ryubatse mu isambu y’ababyeyi banjye. Nari nafashe hegitari 20 z’umurage w’ababyeyi banjye, nubakamo ibyo bintu byose.
Muri ibyo byose byabaye, nta bana wareraga bishe?
Barabishe. Umwe wari umuririmbyi, Bosco wo muri Peace and Love. Baramwishe. Hariho abana baburiwe irengero kuko babasanganye nimero ya telefoni yanjye. Agahinda ngira ni nk’akabandi babyeyi batabonye uburyo bwo kuza kubabwira, cyangwa ngo babe bafite inshuti hanze z’abamikazi nkanjye, ngo babone ibihembo birimo amafaranga. Agahinda hari ababyeyi babuze abana batanu, abicaye i Mahama, abana b’abahungu baciwe ubugabo, abo bakuyemo amaso, ibintu byinshi.
Nyuma y’aho Perezida Evariste agiriye ku butegetsi, hari impinduka zabayeho? Ikindi kandi washyiriweho impapuro zisaba ko utabwa muri yombi…
CNDD ni imikorere imwe. Si ukuvuga ngo Evariste. N’iyo haza Ndikuriyo. Igihe batahindura uburyo bwo gukora, si ikibazo cy’umuntu. Bubakiye ku kinyoma, bubakira ku rwango, ubona bigisha urwango. Ahubwo byariyongereye, ubundi Nkurunziza mbere ntiyavugaga amagambo mabi adushengura ku mutima.
Reba ubu, bafunze imipaka, turarwaza tukabura aho duca. Nk’abantu barwara kanseri bagomba kujya i Butaro kwivuza kuko ni ho baza gushaka ubuvuzi ariko ubu bibasaba kujya kunyura muri Tanzania kugira ngo agere mu Rwanda. Uribaza amasaha 14 urembye?
Cyangwa se iyo tugize ibyago turi aha, turagorwa. Umugezayo umurambo washengutse, si bose bafite ubushobozi bwa RwandAir, ni inde Murundi usanzwe wabona amafaranga y’indege?
Ubu byariyongereye. Kuri Nkurunziza, imipaka ntabwo yari ifunze. Abantu barwaye bashoboraga kujya mu Rwanda kwivuza. Ariko ubu birirwa barapfa. Mbona batazi icyo bari gukora. Njye mbyuka nsabira abayobozi b’i Burundi kuko sinumva ukuntu wareka abantu bakicwa n’inzara gutyo. Iyo ndebye amashuri ndababara… [yafashwe n’ikiniga] uwo ukunda ntuzamwifurize kubura igihugu.
Aka kanya ni iki wabwira Perezida Evariste?
Namubwira nti, ntiwibagirwe ko amakuba yose turimo, benewanyu Abarundi, bashiki bawe Abarundikazi, abana bawe, ayo makuba nawe wayaciyemo. Kuki wifuza ko abandi bagorwa gutyo? Kuki? Kuki wakwifuza ko turyana? Kandi igihe wajyaga mu ishyamba wari ujyanywe no kurwanira urukundo kugira ngo Umurundi wese abashe kubona amahoro. None kubera iki? Nagaruke. Ikubite agashyi.
Ugeze mu Rwanda, nyuma y’ibyo bibazo byose waje kurwara kanseri, gusa uza no kuyikira…
Muganga abimbwira, n’itariki ndacyayibuka. Hari itariki 14 Mata 2022, nari ngiye kwisuzumisha bisanzwe kuko mfite ibyangombwa bya Luxembourg, arambwira ati ‘dusanze urwaye kanseri y’ibere’. Ndaturika ndaseka, agira ngo ntabwo nshaka kubyemera. Ati wumvise neza ibyo nakubwiye, nti yego, igifaransa ndacyumva nacyize nkiri muto. Nti wambwiye ko ndwaye kanseri kandi igeze kure.
Ndamubwira nti nzayitsinda, kandi koko narayitsinze. Namaze amezi arindwi, yarambabaje. Umuntu ushaka ubuzima butarimo ububabare, buba ari ubuzima butarimo agaciro. Naremeye nwya imiti, ubu naragarutse.
Nta muntu Imana iragirira ibitangaza nkanjye. Yarantabaye, abantu bari bazi ko nzasara.
Ibikorwa byawe mu Rwanda ubu bihagaze gute?
Dufite ishuri St Anne, inzozi ni uko 50% ariko abana bigamo baba abana bafite ubushobozi abo ababyeyi bashobora kwishyurira na 50% abandi bakennye b’impunzi n’abandi bana bakennye bo mu Rwanda kugira ngo twubake Isi nziza.
Ikindi i Mahama twigisha ibyo kudoda, ibyo gukora imisatsi, ibyo kwigisha gutegura ibiryo. Dufite hotel ifite ibyumba 12 hariya, hanyuma na hegitari 20 zirimo n’inkoko, twigisha ubuhinzi. Turi mu burezi no mu iterambere ry’imibereho no gufasha abafite intege nke.












