00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya umushinga wa Mukasahaha wageze mu 10 ba mbere mu marushanwa yatangijwe na Jack Ma

Mukasahaha Diane ni we Munyarwanda wabashije kugera mu 10 ba mbere mu marushanwa ya Africa’s Business Heroes, ahemba ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza aho yacyuye ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 145 Frw).

ABH ni irushanwa ryatangijwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy, rihemba abacuruzi na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza muri Afurika, aho 10 batsinze bagabana miliyoni 1,5$ (arenga miliyari 1,9Frw).

Uwa mbere atwara ibihumbi 300$, uwa kabiri agatwara ibihumbi 250$ mu gihe umushinga uza ku mwanya wa gatatu utwara ibihumbi 150$.

Imishinga irindwi isigaye yose itwara ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 145Frw) kuri buri mushinga, hanyuma andi ibihumbi 100$ asigaye agashyirwa mu bikorwa by’amahugurwa agamije kuyiteza imbere.

Mukasahaha wageze mu 10 ba mbere afite uruganda rukora imyenda y’abana, impuzankano z’abanyeshuri, iz’abakozi bo mu biro, izo kwa muganga, n’ibindi.

Ni uruganda rwatangiye mu 2018 mu gushyigikira gahunda ya leta yo guca imyenda itumizwa hanze izwi nka ‘caguwa’.

Mu 2015 ni bwo guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye guca caguwa mu Rwanda nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda rukoresha arenga miliyari 15 Frw mu gutumiza iyi myenda iba yarambawe n’abandi.

Mu 2016 nibwo iryo tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa aho iyi myenda yahise itangira gusoreshwa 100% hagamijwe guca intege abayitumiza no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda.)

Muri icyo gihe ni bwo Mukasahaha wari usanzwe akora mu rwego rw’ubuvuzi wari ubimazemo imyaka irenga 16 akora mu bijyanye no kurwanya Sida no kwita ku barwayi bafite ububabare bukabije (Palliative Care), yabivuyemo atangira uruganda rwe.

Yatangiye afite abakozi babiri nawe wa gatatu ariko ubu ageze ku bakozi barenga 400 barimo abarenga 200 bahoraho.

Mu 2018 ni bwo yandikishije ubucuruzi bwe ari na bwo yakuye Dikam iwe mu rugo, ayijyana mu gakiriro ka Gisozi. Mu 2022 uru ruganda rwabonye ikibanza mu cyanya cy’inganda i Masoro ari naho kuri ubu rusigaye rukorera.

Uru ruganda rushingiye ku kubaka ubushobozi bw’abagore kuko 80% by’abakozi barukoramo ari abagore, ndetse rwigisha urubyiruko rw’abakobwa barenga 80 babyariye iwabo bakiri bato.

Dikam ifite gahunda yo kongera amafaranga yinjiza akava kuri miliyoni 2$ akagera kuri miliyoni 4,5$ mu mwaka wa 2025/2026.

Uru ruganda mu mwaka utaha rufite gahunda yo gutangira kwikorera imyenda ruhereye ku ipamba kugira ngo bigabanye icyuho cyo gutumiza hanze ibitambaro bikorwamo imyenda nk’uko Mukasahaha yabisobanuye.

Ati “Ubu ipamba rituruka muri Tanzania rikoherezwa mu Bushinwa, rigakorwamo ibitambaro bikongera bikoherezwa muri Afurika, urwo ruhererekane rumeze gutyo ni rwo nshaka gukuraho bikajya byose bikorerwa hano iwacu muri Afurika.”

Asobanura ko bageze kure mu gushyira iyo ntego mu bikorwa kuko bafitanye imikoranire n’inganda zo mu Bushinwa na Bangladesh zibafasha gutoza abakozi barwo ku ikoranabuhanga rizakoreshwa ndetse n’ibikoresho bikenewe.

Mukasahaha ntiyabashije gutsinda kuko iri rushanwa ryegukanwe n’Umunyatanzania Diana Orembe, ufite umushinga wo gukora ibiryo by’amafi mu myanda ikomoka ku biribwa ndetse agakora n’ifumbire y’imborera mu myanda yasigaye n’iyakomotse ku mafi.

Aya marushanwa yari yitabiriwe n’abagera ku bihumbi 32 baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, aho muri bo hatoranyijwemo 10 bahatana mu cyiciro cya nyuma.

Umunyarwanda wageze mu cyiciro cya nyuma cya Africa Business Hereos ni Diane Mukasahaha ufite uruganda rukora imyenda
Dikam ni uruganda rukora imyenda rufite abakozi bagera kuri 400

Special pages