Uyu mushinga watangiye muri Nzeri 2023 ukazasoza muri Nzeri 2028, utwaye miliyoni 44$ (arenga miliyari 64 Frw) mu bikorwa bitandukanye bigamije kugeza uburezi kuri bose no kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi.
Umuyobozi wa Zero Out of School, Paulin Ndahayo, yavuze ko kugarura abana ku ishuri babihera mu miryango, aho habanza gukemurwa impamvu nyamukuru zituma umwana atiga.
Ati “Nyuma y’ibarura twakoze twasanze abana bava mu ishuri akenshi baba bafite ibibazo by’ubukene, kubona ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ifunguro bikabagora. Ni yo mpamvu mu byo dufasha abana tugarura ku ishuri harimo no gutanga umusanzu w’ifunguro ryo ku ishuri kugira ngo bige batuje.”
Ndahayo yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwigisha abana bamaze imyaka myinshi baravuye mu ishuri baterwa ipfunwe no kwigana n’abo baruta, aho bazajya biga integanyanyigisho mu gihe gito kugira ngo bongere bahuze n’abandi.
Mukantabana Fortune, umubyeyi ufite umwana wari waravuye mu ishuri akaza kurisubizwamo muri G.S Gashora, yagize ati “Uyu mushinga waradufashije cyane nk’umwana wange yari yaravuye mu ishuri kubera kubura ubushobozi ntabwo umwana yaba atariye ngo yige neza ariko uyu mushinga wa Zero Out of School uje baramufashije abona ibyangombwa byose ariga neza kandi ni umwana ufite intego.”
Umuyobozi wa G.S Gashora, Umutesi Claudette, yavuze ko kuva uyu mushinga watangira gukorana n’iki kigo abana 24 bari baravuye mu ishuri barigarutsemo.
Mu myaka ibiri ishize, habaruwe abana 189.000 bataye ishuri. Muri bo abarenga ibihumbi 71 bamaze gusubizwa mu mashuri mu turere twose tw’igihugu binyuze muri uyu mushinga.
Umushinga wa Zero Out of School ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo barimo Save the Children na Education Above All yo muri Qatar.
Ukorera mu bigo byose by’amashuri bya leta n’ibikorana na yo bingana na 3.223 byo mu turere twose tw’igihugu, intego ni uko mu myaka itanu uzamara abana bose bataye ishuri n’abatarigeze barijyamo kubera impamvu zitandukanye, bazasubizwamo.









