Ibi yabitangaje ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga umwiherero wahurije hamwe aba Guverineri b’Intara zose z’Igihugu n’abayobozi b’uturere, baganira ku miyoborere yegereye abaturage igamije kubafasha mu iterambere ryabo no kurandura ubukene bukabije.
Ni umwiherero wari umaze iminsi ine ubera ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.
Minisitiri Habimana yavuze ko impinduka zizashyirwa mu bikorwa bijyanye n’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, cyahawe imyaka itanu, tugana mu cyerekezo 2050.
Yagize ati “Kunoza serivise bijyanye n’icyerekezo kigari igihugu cyacu gifite mu yindi myaka 25 iri imbere, tugana muri 2050, Ariko kandi duhereye hafi mu gushyira mu bikorwa intego twiyemeje muri gahunda ya NST2.”
Yongeyeho ko iyi gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ari amahitamo igihugu cyakoze, bituma habaho imiyoborere izana impinduka zigaragara.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhitamo uburyo bw’imiyoborere butuma umuturage aba ku izingiro rya byose, yari amahitamo akwiye, kuko iyo bisuzumye basanga yaragize uruhare rukomeye mu byo igihugu cyagezeho byose, kubera ko umuturage yashyizwe ku isonga ahabwa umwanya mu gutekereza no kugira uruhare mu bimukorerwa.
Abitabiriye uyu mwiherero bawusoje biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza imitangire ya serivise, bahamya ko nk’umuyoboro Igihugu cyashyizeho kugira ngo ufashe abaturage, bakwiye kubegera kurushaho mu byiciro bitandukanye haba abagore, abagabo, abafite ubumuga n’urubyiruko. Bityo babashe kwibona muri urwo rugendo kugira ngo amahirwe Igihugu cyatanze, inzego z’ibanze zibere buri wese umwanya wo kuyakoresha mu kwiteza imbere atibagiwe n’igihugu cye.
Nyuma y’imibare y’ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bukagaragaza ko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kububakira ubushobozi biri ku kigero cya 64,69%, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko biri mu byizweho bizakosorwa.
Ati “Zimwe mu ngamba dukuye muri uyu mwiherero, ni ukuzamura ibipimo by’imibereho myiza y’abaturage, turushaho kubategura muri gahunda bagiye gukorerwa, ariko tunagaragaza akamaro bibafitiye.”
Ingamba zafatiwe muri uyu mwiherero zirimo kunoza imitangire ya serivisi harebwa niba bikorwa mu mucyo bigendeye ku bipimo byashyizweho, ikindi ni uguhuza ibikorwa mu nzego zose, gushyira abaturage ku isonga bakemurirwa ibibazo ari na ko bagira uruhare mu bibakorerwa ndetse no gushaka ubushobozi bw’ibikorwa bibagenewe aho amafaranga ava mu misoro azazamuka binyuze mu kongera umubare w’abasora.









