Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Yavuze ko ikibazo kijyanye n’ahantu hatandukanye mu gihugu hagenewe imiturire ariko ubu hakaba hataraboneka igishushanyo mbonezamiturire cyafasha abo muri utwo duce kigiye gukemurwa vuba.

Yagaragaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo mu buryo burambye, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikigo kizafasha mu gukora inyigo z’amasite y’imyubakire.

Ati “Mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ubu yamaze gusinyana amasezerano rusange y’akazi na sosiyete y’inzobere mu gukora ibishushanyo mbonera byimbitse kugira ngo zibashe gutangira gutegura inyigo z’amasite y’imiturire mu Mujyi wa Kigali ndetse no turere twose tw’igihugu.”

Yakomeje ati “Hari kandi gahunda yo kongera umubare w’izi sosiyete atanga izi serivisi. Muri ubu buryo Akarere cyangwa umujyi wa Kigali bizaba bifite ubushobozi bwo gutanga itegeko ry’akazi kuri kimwe muri ibyo bigo kugira ngo bikore inyigo z’amasite aho akenewe hose.”

Yavuze ko ayo masezerano azatangira gukoreshwa guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2025, kikaba ari igisubizo kizatuma uturere n’Umujyi wa Kigali bibasha kubona izo serivisi z’ibishushanyo mbonezamiturire na byo bitume Abanyarwanda babona serivisi.

Yanagaragaje kandi ko ibibazo bishingiye ku itangwa ry’ubutaka byose biri gushakirwa umuti binyuze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha no kunoza imitangire ya byo.

Yemeje ko hari gahunda yo kongerera ubushobizi abakozi ba Leta bo muri urwo rwego no kuzamura umubare w’abikorera mu gutanga serivisi z’ubutaka.

MINALOC yijeje ko ikibazo cy’ahagenewe imiturire nta gishushanyo mbonezamiturire kigiye gukemurwa
MINALOC yijeje ko ikibazo cy’ahagenewe imiturire nta gishushanyo mbonezamiturire kigiye gukemurwa