00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MININFRA yasabye abafite imodoka zabo kuyoboka bisi, itanga icyizere kuri lisansi iri mu bubiko

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yasabye abafite imodoka zabo kwirinda ingendo zitari ngombwa no gutekereza uko bayoboka bisi cyane ko ibiciro by’ingendo rusange bitaziyongera kuko mazutu ikoreshwa cyane muri ubu bwikorezi yagumye ku giciro yari iriho.

Ku wa 16 Mata 2026 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyazamuwe kiva kuri 2.303 Frw kigera kuri 2.938 Frw; bivuze ko cyiyongeyeho 635 Frw.

Ni mu gihe igiciro cya litiro ya mazutu cyo cyagumye kuri 2.205 Frw. Ibyo biciro bishya bya lisansi byatangiye gukurikizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2026.

Eng. Uwihanganye yabwiye Radio Rwanda ko kuzamura igiciro cya lisansi byatewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ahari inzira n’inkomoko y’ibikomoka kuri peteroli biza mu Rwanda.

Ati “Turi mu bihe bidasanzwe byatewe n’intambara ya Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel muri kiriya gice ari cyo gikomokamo ibikomoka kuri peteroli kandi byaragabanyutse bituma ibiciro bizamuka hafi 20%. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo dukora nk’ibisanzwe ibiciro birazamuka buri munsi ababikurikirana babona ko intambara igikomeje.”

Yagaragaje ko ariko nubwo bazamuye igiciro cya lisansi batagambiriye gutuma ibiciro by’ingendo biherutse kuzamurwa mu gihe gito gishize byongera kuzamuka.

Ati “Ibiciro by’ingendo ntabwo biri buvuguruwe kuko igiciro cya lisansi ni cyo cyazamutse kigera kuri 2.938 Frw. Igiciro cya mazutu ari yo ikoreshwa mu ngendo rusange cyagumye uko cyari kiri. Ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe kugira ngo ikomeze guhangana n’iri hindagurika naho ubundi izamuka ni rinini cyane kurusha uko turibona aha ngaha.”

Yasobanuye ko kandi ibiciro by’ibicuruzwa na byo bitagomba kuzamuka cyane kuko litiro ya mazutu yagumye ku mafaranga yaguraga kandi ari yo ikoreshwa cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.

Yashimangiye ko impinduka mu biciro zo zizakomeza kubaho bitewe n’iyi ntambara igikomeje ku buryo mu gihe habaye ikintu gikomeye gikeneye impinduka zigomba gukorwa kugira ngo bidateza ikibazo kinini, ariko nanone hakarebwa ku mibereho y’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko nka Leta icyo ikora ari ugutuma ibikomoka kuri peteroli bitabura mu gihugu, icyakora ko uko ibiciro bizamuka ari ko hakenerwa andi mikoro kugira ngo bibashe gukomeza kuboneka ari yo mpamvu n’igiciro kizamuka ku baturage.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko igiciro cy’ingendo rusange kitazahinduka

Mu bubiko haracyarimo lisansi na mazutu bihagije

Agaruka ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rufite, Eng. Uwihanganye yavuze ko ikigero gisabwa haba mu bikorera no kuri Leta kigihari ndetse yizeza abantu ko bizakomeza kuboneka.

Ati “Hari ububiko abacuruzi bagomba kugira. Tubasaba kugira ububiko runaka hari ikigero butagomba kujya munsi. Impamvu ni uko tudafite aho dukura ibikomoka kuri peteroli mu Karere tuyikura ku isoko mpuzamahanga kugira ngo bitugereho bifata igihe kinini rero ubwo bubiko buba bugihari. Hari n’ububiko bw’Igihugu bwitabazwa ibintu byose byananiranye buba bugihari tububungabunga tureba neza ko budashobora kugira ikibazo. Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko ububiko bugihari ku kigero tugomba kuba tubufiteho.”

Uwo muyobozi yavuze ko nubwo mu bubiko nta kibazo kirimo, bitavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwagira ikibazo nk’icya hamwe mu bihugu byatangiye kubura ibikomoka kuri peteroli kubera iyi ntambara.

Ibyo bijyana n’ingamba zireba inzego ariko n’abantu muri rusange aho yaboneyeho kubasaba kugabanya ingendo zitari ngombwa cyane kandi bagakoresha ubwikorezi rusange nka bisi, aho kujya mu modoka zabo bwite ndetse n’ibicanwa abantu bakoresha mu ngo bikomoka kuri peteroli bakagerageza kubikoresha neza.

Abajijwe niba Leta itakomeza gushyiraho nkunganire kugira ngo igabanye ukuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, yavuze ko nubundi irimo ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Muri ibi biciro bishya nkunganire iba irimo ni yo mpamvu mazutu yagumye ku giciro yari iriho. Na lisansi yakagombye kuzamuka birenze kuko urebye ku isoko mpuzamahanga ubona ibiciro bisa n’aho byikubye kabiri ugereranyije n’aho turi. Ibiciro dufite ubu ngubu ni ibiciro bigereranyije Leta iba yagerageje gufata ingamba zose harimo iyo nkunganire no gufasha abacuruzi kubona amafaranga yo gucuruza mu buryo bworoshye.”

Yasabye kandi abacuruzi kwirinda kuba ba rusahuriramunduru ku biciro by’ibicuruzwa kuko kuzamura uko lisansi yaguraga bitagomba guhungabanya ibiciro ku masoko ndetse ko ari cyo Leta yari igamije irekera mazutu ku giciro yari iriho.

Ku ngamba z’igihe kirekire Leta ishobora gufata bitewe n’intambara yo muri Iran, Eng. Uwihanganye yagaragaje ko icya mbere Leta yakoze isanzwe inakora ari ukurinda ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli kandi ko bikomeza kwinjira mu gihugu nubwo ubu byatangiye gukererwa, ariko ko baba bashaka izindi nzira ku buryo bitigeze bihagarara kuza.

Abantu kandi bagiriwe inama yo gutangira gutekereza ku modoka zikoresha amashanyarazi cyane kurusha iz’ibikomoka kuri peteroli kuko byagaragaye ko byaba umuti ndetse anagaragaza ko muri ibi bihe bidasanzwe abantu bagomba kwitega ko ibiciro muri rusange bizazamuka, abasaba kudasesagura ariko ko Guverinoma izakomeza gufata ingamba zitaye no ku baturage.

MININFRA yasabye abafite imodoka zabo kuyoboka bisi

Special pages