00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame mu gutaha ingoro y’inama ya Libreville

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yitabiriye umuhango wayobowe na Perezida wa Gabon, Clotaire Oligui Nguema, wo gutaha ku mugaragaro ingoro y’Inama i Libreville.

Ibirori bya gutaha ku mugaragaro iyo nyubako, byabaye kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, byitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Gabon n’ibindi bihugu by’inshuti.

Imbata y’iyi ngoro yakozwe na Avci Architects. Izakoreshwa mu bikorwa by’inama zo mu rwego rwo hejuru n’izihuza umugabane wa Afurika.

Iyi nyubako izajya yakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye, kandi yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama muri Gabon.

Mu ruzinduko yagiriye i Libreville muri Gabon, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yahuye n’Abanyarwanda bahatuye.

Yabashimiye ubumwe bwabo n’uburyo bakomeje guhagararira neza u Rwanda mu mahanga, anabashishikariza gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyabakiriye ndetse n’u Rwanda.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yitabiriye umuhango wo gutaha inyubako yakira inama i Libreville muri Gabon
Perezida wa Gabon, Clotaire Oligui Nguema yayoboye ibirori byo gufungura ku mugaragaro inyubako y'inama ya Libreville
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro ingoro y'inama ya Libreville witabiriwe n'abantu benshi
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame mu gutaha ingoro y’inama ya Libreville
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yaganirije Abanyarwanda batuye muri Gabon
Abanyarwanda batuye muri Gabon basabwe gukomeza kugira umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yahuye n'Abanyarwanda batuye muri Gabon

Special pages