00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ingabire yagaragaje ikoranabuhanga ridaheza nk’inkingi y’iterambere rya Afurika

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko ikoranabuhanga ry’ahazaza ha Afurika rigomba kuba ririmo bose ntawe risiga inyuma, kandi rifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo bikomeye umugabane ugihura na byo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Ugushyingo 2025 mu kiganiro yagiranye na TechAfrica News.

Minisitiri Paula Ingabire, yagarutse ku hazaza h’ikoranabuhanga rya Afurika n’uruhare rw’ubwenge buhangano (AI) mu guhindura imibereho y’abaturage.

Avuga ko ejo hazaza h’ikoranabuhanga rigomba kuba ririmo bose kandi rifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo bikomeye Afurika ihura na byo muri iki gihe.

Minisitiri Ingabire yasobanuye ko n’ubwo hari Abanyafurika benshi batuye ahantu hari internet, benshi muri bo batayikoresha. Avuga ko ibyo bigaragaza icyuho gikomeye mu gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.

Yavuze ko hakenewe kongerwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gutanga ibikoresho bikenewe kandi bihendutse no kuryubaka mu ndimi zorohereza abaturage kugirango ribe irya bose.

Agaragaza ko ubwenge buhangano (AI) ari kimwe mu bikoresho bikomeye bizafasha Afurika kugabanya icyo cyuho.

Agira ati “AI irahari kandi irimo guhindura byinshi. Tugomba kuyitegura neza kugira ngo itazongera icyuho, ahubwo idufashe kugabanya ibibazo no gutuma Abanyafurika babasha gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Ku bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda, Minisitiri Ingabire yavuze ko rwo rudategereza ibikenewe byose biba byuzuye nk’amafaranga cyangwa ibikoresho, ahubwo rukoresha ikoranabuhanga uko rihari, rukagenda rwagura uko ubushobozi buboneka.

Yashimangiye ko nta wundi uzi neza ibibazo bya Afurika kurusha Abanyafurika ubwabo, agaragaza ko gutanga amahirwe ku rubyiruko n’abashoramari b’Abanyafurika kugira ngo bakoreshe ubumenyi n’umuhate byabo mu gukemura ibibazo byatanga igisubizo kirambye.

Ati “Ikoranabuhanga ntirikwiye gushyirwaho gusa, rigomba gukemura ikibazo runaka. Tugomba guhuza amategeko, politiki n’amabwiriza ku rwego rwa Afurika, kugira ngo ikoranabuhanga ribe urufunguzo rw’iterambere ry’umugabane.‘‘

Yasabye ko hakongerwa ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo rube igikoresho cy’ingenzi mu iterambere.

Minisitiri Ingabire Paula yagaragaje ikoranabuhanga ridaheza nk’inkingi y’iterambere rya Afurika

Special pages