Yabitangarije mu Nama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari “Inclusive Fintech Forum 2026” yabereye i Kigali ku wa 10-12 Werurwe 2026.
Yavuze ko kubaka ubushobozi bw’abaturage ari byo soko yo guhanga ibishya, kugeza ubumenyi na serivisi z’imari kuri bose no gukorera hamwe kw’akarere.
Ati “Ikoranabuhanga mu by’imari ryatera imbere kurushaho igihe ibigo bigitangira, abayobozi b’ibigo, abashoramari, abafata ibyemezo n’inzego z’uburezi bafatanyije.”
FinTech Forum (IFF) 2026 yahurije hamwe abarenga 3.600 barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’abahanga ibishya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu by’imari bavuye mu bihugu 87.
Zimwe mu ngingo zikomeye ziganirwa muri iyi nama zishingiye ku kubaka ifaranga koranabuhanga [CBDC] muri Afurika yose, guteza imbere ubwenge buhangano muri serivisi z’imari, gukoresha ikoranabunga mu kugeza serivisi z’imari kuri bose n’ibindi.
Uyu mwaka iri huriro ryitabiriwe n’inzego za Leta n’imiryango mpuzampahanga 217, Banki Nkuru z’Ibihugu 30, ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari 413, n’ibigo by’ishoramari 97, bose barebera hamwe uburyo ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ryatezwa imbere muri Afurika kandi rikagezwa kuri bose.







