Ibyo yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’inzego n’ibigo bikorera mu nyubako imwe ndetse hatumiwemo n’urubyiruko.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kibanzirizwa no gusura igice cy’urwo rwibutso kigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ndetse bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga ibihumbi 250.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imyihariko inyuranye ariko byose bikaba nta shema ririmo ahubwo ari icyasha ku mateka y’u Rwanda n’ay’Umugabane wa Afurika muri rusange.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko kuko ni yo ya mbere yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika. Ni amateka mabi n’igisebo ku Mugabane wacu. Ni Jenoside yaranzwe n’uruhare rw’abagore n’ubwicanyi ndengakamere by’umwihariko muri bamwe mu bari abayobozi. Ni Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Abagore na Ntamabyariro Agnès wa Minisitiri w’Ubutabera bagize uruhare muri Jenoside turabizi bahamwe n’icyo cyaha.”
Yakomeje agaragaza ko urugero rubi abo bagore bagaragaje rukwiye gusigira isomo buri muyobozi imbere y’abo ayobora.
Ati “Ni ngombwa kandi kumva ko [nk’abayobozi] tugomba kuvuga no gutoza ibyo tudakora. Twihereho tube intangarugero mu mikoranire n’imibanire na bagenzi bacu twirinde imvugo zipfobya n’iziyobya cyane ko ubutumwa bwacu bwumvwa na benshi. Mwabyumvise ko imico n’imyitwarire by’abayobozi bigira ingaruka imbere y’abayoborwa.”
Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abandi muri rusange kugendera kure urwango ku bana babo kuko uburyo Abatutsi bishwe nabi ari umusaruro w’urwango rwabibwe muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, aho Abahutu bageze aho bafata Abatutsi nk’abadakwiye ubumuntu no kubaho ahubwo bagomba kwicwa.
Visi Perezida wa Mbere wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Muhongayire Christine yatanze urugero rugaragaza ubugome bw’urwango Abatutsi aho nk’umubyeyi yabyaraga abana yifuza ko bazakura bakagura umuryango, ariko akababona bicwa urw’agashinyaguro ku musozi cyangwa bakicanwa kandi nta wabibazwa ndetse nta n’ubundi buhungiro.
Ati “Mu 1994 bica Abatutsi nta n’umwe wabonaga gitabara. No mu Kiliziya z’Imana barundagamo Abatutsi ntibatinye kuzitwika. Abapadiri, abapasiteri n’abandi bihaye Imana ahubwo ni bo bafatanyaga gutwika izo nsengero z’Imana. Amashuri bayabatwikiyemo nta wo kubarengera ariko n’Igihugu cyari cyararangiye kuko niba umuntu umwe yarashoboraga gukoresha inkota ye akica abantu 100 na we ntiyabaga asigaye.”
Ambasaderi Ngarambe François Xavier Ngarambe watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, yavuze ko ari igikorwa cyakozwe Leta ibishaka kandi ibishyigikiye kuko nta baturage bashobora kwishyira ku murongo ubwabo ngo bibashishe gutegura no gushyira mu bikorwa kurimbura abandi.
Yagaragaje ko muri uwo mugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yariho yakoresheje ubuyobozi bubi itegura icengezamatwara ryo gutesha ubumuntu no kwangisha Abatutsi abandi, igera aho ivuga ko baje baturutse mu mahanga nyamara nta kimenyetso na kimwe cy’amateka kigaragaza ko hari Abanyarwanda bakomotse muri Abyssinia (Ethiopia y’ubu) nk’uko byavugwaga.
Ati “Abitegura kwica bavuga ko batewe iteka ryose noneho kwica no gutsemba bikaba ari nko kwitabara. Barabyigisha mu buryo buhuriweho bikagera mu mutwe no mu mano noneho umuntu akumva ko natica ari we ari bupfe.”
Uwineza Joyeuse uri mu rubyiruko rukora muri MOYA rwitabiriye icyo gikorwa, yagaragaje ko ubwo basuraga igice kigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa yiboneye neza uburyo icengezamatwara ryakozwe, kandi ko asanga ari intambwe ikomeye ku bumenyi afite mateka ku buryo azajya abisangiza abazamukomokaho abizi neza.









Amafoto: Ntirenganya Elie





Ibitekerezo 0