00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yakiriwe na Perezida Touadéra

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yakiriwe na Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra warahiriye gukomeza kuyobora iki gihugu ku wa 30 Werurwe 2026.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yitabiriye umuhango w’irahiza rya Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko yakiriwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ariko ntihatangajwe ingingo baganiriyeho.

Faustin-Archange Touadéra yatorewe gukomeza kuyobora iki gihugu mu matora yabaye mu Ukuboza 2025, yarangiye agize amajwi 76,15%.

U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Mu rwego rw’umutekano kuva mu 2014 abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda batangiye kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni buzwi nka MINUSCA.

Kuva mu 2020, ku busabe bwa Centrafrique u Rwanda rwoherejeyo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe 1200 bagiye guhagarika inyeshyamba za François Bozizé zari zisumbirije umujyi wa Bangui.

Kuva mu 2023 kugeza mu 2025 RDF yatoje abasirikare barenga 2400 hagamijwe kubaka ubushobozi bw’igisirikare cy’igihugu.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri CAR bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.

Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ibituma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu mutuzo.

Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M’Poko.

Perezida Touadera yakiriye Dr Nsengiyumva nyuma y'umuhango w'irahira rye
Perezida Touadera yarahiye nyuma yo gutsinda amatora agize amajwi 75,15%
Touadera ni perezida wa Repubulika ya karindwi ya Centrafrique
Stade yari yuzuye abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye ibirori

Special pages