Dr. Nsengiyumva yerekeje muri Gabon agiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inzu yakira inama yiswe Libreville Congress Palace wabaye ku itariki 3 Gicurasi 2026.

Nyuma y’icyo gikorwa, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ku rubuga rwa X, ko Dr. Nsengiyumva yagize umwanya wo kuganira n’Abanyarwanda baba muri Gabon arabashimira ariko abaha n’impanuro.

Ubwo butumwa bugaragaza ko Dr. Nsengiyumva yishimiye uburyo bunze ubumwe kandi bahagararira neza u Rwanda mu mahanga bigahesha isura nziza Igihugu.

Yaboneyeho kubibutsa ko bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu bagiye guhahiramo ariko ntibibagirwe n’u Rwanda.

Ubwo butumwa buti “[Dr. Nsengiyumva] yanabashishikarije gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyabakiriye ndetse n’u Rwanda.”

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yashimiye Abanyarwanda baba muri Gabon kubera uburyo bunze ubumwe
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yashimiye Abanyarwanda baba muri Gabon kubera uburyo bunze ubumwe
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba muri Gabon
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba muri Gabon