Yabigarutseho nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 5 Mutarama 2026, mu bice byinshi by’igihugu habuze umuriro.
Ni ibintu bimaze iminsi bibaho ko igice runaka kibura umuriro mu buryo butunguranye ariko abafatabuguzi ba Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu ntibamenye impamvu zibitera.
Ikibazo nk’iki cyaherukaga, ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025 nabwo umuriro wabuze mu bice byose by’igihugu.
Kuri uyu wa 6 Mutarama 2025, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye yifashishije urubuga nkoranyambagarwa X, yiseguye ku Banyarwanda kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryongeye kubaho.
Ati “Minisiteri y’Ibikorwaremezo yiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize. Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”
Nubwo yirinze kugaragaza ikibazo cyaba cyabayeho kuri iyo miyoboro cyangwa iyaba yagize ikibazo iyo ari yo, yemeje ko bitazahora bityo.
Ati “Icyakora ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda.”
Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bigaragara. Mu 2000 abagerwaho n’amashanyarazi bari 2%, mu 2010 bageze kuri 10%. Uyu munsi u Rwanda rugeze kuri 85%.






Ibitekerezo 0