Ku wa 25 Ugushyingo 2025 nibwo iyi gahunda yiswe “Iremere na EjoHeza” yatangijwe, mu muhango witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame ndetse n’abandi.
Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha Umunyamuryango uba muri EjoHeza ukoresha MTN Mobile Money kwiteganyiriza mu buryo buhoraho atabyibagiwe kuko azaba yarahaye MoMo Rwanda Ltd amabwiriza yo kwiteganyiriza ku Munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi.
EjoHeza ni gahunda ya Leta yatangijwe mu 2017 nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi bagera mu zabukuru bagakenera gufashwa kubera ko batiteganyirije bagifite imbaraga zo gukora.
RSSB igaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira Abanyarwanda bakomeje kwiteganyiriza by’igihe kirekire banyuze muri EjoHeza, kuko kugeza ubu abarenga 4.200.000 bayiyobotse, mu gihe ubwiteganyirize bwageze kuri miliyari 80 Frw.
Gusa nubwo bigaragara ko iyi gahunda yitabirwa cyane abayikoresha bakunze kugaragaza ko bagira ikibazo cyo kwibuka kwiteganyiriza akaba ariyo mpamvu RSSB ifatanyije na MoMo Rwanda Ltd yatangije ubu buryo buzajya bufasha abantu kwibuka kwiteganyiriza.
Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko intego nyamukuru bafite ari ugutuma Abanyarwanda bizigamira muri EjoHeza bagera kuri 90% nk’uko bimeze mu bafite ubwisungane bwo kwivuza bwa mituweli, aho barenga 90%.
Yakomeje avuga ko ibyo bizagerwaho binyuze mu gukoresha ubu buryo buzajya bufasha abantu kwibuka kwiteganyiriza bifashishije MTN Mobile Money.
Ati “Muri EjoHeza tumaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 4 bizigamira bihoraho turagira ngo abantu bose bakoresha MTN Mobile Money bagera kuri miliyoni 6 ko bajya muri gahunda ya EjoHeza.”
Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame, yavuze ko biteguye gukomeza gufasha Abanyarwanda bifuza kwiteganyiriza muri EjoHeza, ndetse anibutsa abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ko kwiteganyiriza bidasaba ko ugomba kuba ufite amafaranga menshi cyane.
Ati “Ubufatanye bwacu na RSSB bushingiye ku ntego duhuriraho: Gufasha buri Munyarwanda tudashingiye ku mikoro cyangwa aho aturuka, kwiteganyiriza ejo hazaza hizewe kandi yigengaho.”
Yakomeje avuga ko intego ya mbere yo muri MoMo Rwanda Ltd ari ukuba umufatanyabikorwa wa buri munsi ku Munyarwanda aho ari hose.
Ati “Intego yacu irenze gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyura, kuko tunafasha abantu kugira umutekano w’amafaranga yabo no kubaho ubuzima bubahesha agaciro.”
Gukoresha ubu buryo umuntu akanda *182*5*3#, ubundi agakurikiza amabwiriza.










