Igikorwa cyo kumurika ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga cyitabiriwe n’abakozi ba MTN, abahagarariye ibigo by’imari ndetse n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho [NCSA].
Ubu buryo bugamije guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera kubera ko ibigo byinshi bikomeje kuva mu buryo bwa gakondo byimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.
MTN Anti-DDoS izajya yifashishwa mu kugenzura no kurinda ibitero by’ikoranabuhanga bikunze kwibasira ibigo by’ubucuruzi, iby’ubwishingizi, banki n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yagaragaje ko iki gikorwa bakoze kigamije kubaka icyizere mu bakiliya babo no gukomeza gahunda ya leta yo kwimakaza ikoranabuhanga.
Ati “Twayishyizeho mu rwego rwo kubungabunga no gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga. Twiyemeje ko urwego rw’imari rukomeza gukora neza nta bibazo by’ikoranabuhanga byangiza sisitemu z’imikorere zabyo.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, Kanamugire David, yagaragaje ko hari uburyo bwinshi bwo gukumira ibi bitero, ikigoye ari ukumenya ubwizewe.
Ati “Nyuma y’uko mutangiye kubona abakiliya benshi ndetse no kugira amafaranga menshi ubona ko ubucuruzi buri kugenda neza ikintu cya mbere uba ukwiriye gukora ni ukurinda sisitemu z’ikoranabuhanga z’ikigo cyanyu kugira ngo abakiliya bakomeze babizere.”
Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi rukoresha ikorabuhanga mu kwihutisha itangwa rya serivisi no kugira umutekano.











