Ni ibyagaragajwe na raporo y’ibikorwa by’iyo komisiyo y’umwaka wa 2024/2025.

Komisiyo yagaragaje ko ubwo yakoraga isesengura ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, iyicarubozo n’ibindi mu magororero, yasuye amagororero yose uko ari 14 u Rwanda rufite.

Mu byagaragaye ni uko umubare w’abantu bafunzwe ugenda ugabanyuka bigatuma ubucucike mu magororero nabwo bugabanyuka ku kigero cyo hejuru. Imibare igaragaza ko ubucucike mu magororero bwagabanyutseho 24,3%, buva ku kigero cya 134,3% bugera ku 110%.

Komisiyo yasanze abagororwa bose bari mu magororero ari 74.253 barimo abagabo 68.944, abagore 4.773, abana b’abahungu 516 n’abana b’abakobwa 20.

Igorero rya Rubavu rifungiwemo abagera ku 6.214 barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside 1.206 mu gihe ibyaha bisanzwe bangana na 5.008. Aha ni ho hari ubucucike bwinshi muri gereza zo mu gihugu hose.

Komisiyo igaragaza ko ubushobozi bw’iri gororero ari ubwo kwakira abantu 4.480 bityo ko ubucucike muri ryo buri hejuru ku kigero cya 138,7%, bisobanuye ko iyo 38,7% irenga ku bushobozi bwaryo.

Mu Igororero rya Rwamagana hafungiwemo abantu 17.046 barimo abahamwe n’ibyaha bya Jenoside 2.258 mu gihe abahamwe n’ibyaha bisanzwe ari 14.788. Igorero rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 13.797. Kuri ubu rifite ubucucike bwa 123,5% ugereranyije n’ubushobozi rifite.

Igororero rya Muhanga riza ku mwanya wa gatatu mu kugira abantu barenze ubushobozi bwaryo, aho rifungiwemo abantu 6.544 barimo 700 bafungiwe ibyaha bya Jenoside. Ubucucike muri iri gororero bungana na 124,6%.

Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere ryari ricumbikiye abantu 10.785 barimo ab’ibyaha bya Jenoside 1.126, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu 8.662. Ubucucike muri iri gororero buri ku kigero cya 124,5%.

Komisiyo yagaragaje ko igorero rya Rusizi rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2500 ariko yasanze rifungiwemo 3.069 barimo 792 bafungiwe ibyaha bya Jenoside. Ni ukuvuga ko rifite ubucucike bungana na 122,7%.

Igororero rya Gicumbi na ryo rifungiwemo abantu 3.069 barimo 303 bafungiwe ibyaha bya Jenoside mu gihe rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2870 bisobanuye ko ubucucike buri ku 106,9%.

Igororero rya Huye ari na ryo rigifungiwemo abaregwa ibyaha bya Jenoside benshi, ricumbikiye abantu 10.146 barimo ab’ibyaha bya Jenoside 3.841. Iri gororero ubusanzwe rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 9.700 bisobanuye ko rifite ubucucike bwa 104,5%.

Ku rundi ruhande Igororero rya Bugesera ryari rifite abantu barenze ubushobozi bwaryo kuko rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2.800, Komisiyo ikaba yarasanze rifungiwemo abantu 2.879 barimo ab’ibyaha bya Jenoside 1.017. Ibyo bivuze ko ubucucike buri ku 102,8%.

Mu yandi magrorero atarimo ubucucike, irya Nyamagabe riri ku isonga kuko Komisiyo yasanze rifungiwemo abantu 1.839 barimo ab’ibyaha ya Jenoside 833 rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3.035. Bisobanuye ko abafungiwemo bagize 60,5% by’ubushobozi bwaryo.

Igororero rya Mulindi, rya gisirikare rifungirwamo abasirikare bakoze ibyaha n’abasivili bakoranye ibyaha n’abasirikare. Komisiyo yasanze rifungiwemo abantu 610 barimo ab’ibyaha bya Jenoside 12 rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 800.

Igororero rya Musanze na ryo riri mu yafungiwemo abantu benshi kuko hasanzwemo abantu 4.886 barimo 150 bafungiwe ibyaha bya Jenoside rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5.887 bivuze ko abafungiwemo bangana 82,9% by’ubushobozi bwaryo.

Igororero rya Ngoma rifungiwemo abantu 1.286 barimo 325 b’ibyaha bya Jenoside mu gihe rifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu 1.500.

Ku rundi ruhande Igororero rya Nyanza rizwi nka Mpanga, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasanze rifungiwemo abantu 5.233 barimo ab’ibyaha bya Jenoside 3.542.
Iri gororero rifite ubushobozi bwo kwakira abantu bafunzwe 5.500 bivuze ko abo ryari ryakiriye bari ku bushobozi bwa 95%.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu kandi yasanze Igorero rya Nyagatare rifungirwamo abana bakoze ibyaha, ririmo abana 647 barimo abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside 63.

Iri gorero rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 650, bisobanuye ko ubwo hakorwaga ubugenzuzi ryari ririmo abantu bangana na 99,5% by’ubushobozi bwaryo.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yasobanuriye Inteko ishinga Amategeko ko kugeza ku wa 31 Kanama 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwayigaragarije ko mu magororero hari hafungiwemo abantu 71.561 bangana na 103,8% by’ubushobozi bw’amagororero barimo.

Amagororero yo mu Rwanda acumbikiye abarenga ibihumbi 70
Amagororero yo mu Rwanda acumbikiye abarenga ibihumbi 70