00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda abakorera ubuhinzi muri ‘greenhouse’ bemerewe gushinganisha ibihingwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kibinyujije muri gahunda ya Leta ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi cyatangije gahunda yiswe ‘Greenhouse Crop Insurance’ igamije kongera ibihingwa bihingwa mu nzu zabugenewe zizwi nka ‘greenhouse’ mu bihabwa ubwishingizi.

Ni gahunda yatangirijwe i Kigali kuri uyu wa 7 Gicurasi 2026. Yitabiriwe n’abahinzi barenga 120 bakorera ubuhinzi muri ‘greenhouse’ ndetse n’abo mu zindi nzego z’ubuhinzi.

Ni nyuma y’uko mu 2019 hatangijwe gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo aho umuhinzi atanga 60% Leta ikamutangira 40%.

Ni gahunda yari igenewe abahinzi muri rusange ku bihingwa byatoranyijwe ari byo birimo umuceri, ibigori, imiteja, urusenda, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo ariko hatarimo abakorera ubuhinzi muri ‘green houses’. Ni mu gihe ku matungo hishingirwa nka inkoko, amafi ndetse n’ingurube.

Guhinga muri ‘greenhouse’ bisaba igishoro kinini cyo kugura ibikoresho byifashishwamo ariko na bwo bugatanga inyungu ifatika kuko ubuso buto buhingwaho ibihingwa byinshi bikagabanya igishoro cyo kugura ubutaka kuko ahajya ‘greenhouse’ imwe hashobora gutanga umusaruro ungana n’uwera kuri hegitari yose.

Ikindi ni uko kwirinda ibyonnyi n’indwara byoroha kuko ubuhinzi buba buri imbere mu nzu, bikoroha kumenya imibare y’inyongeramusaruro n’imbuto zikenewe ntihagurwe byinshi n’ibindi.

Umuyobozi wa Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi muri RAB, Museruka Joseph, yasobanuye ko igamije gukura abo bahinzi mu bwigunge kuko ibyo bahinze na byo byajyaga bihura n’igihombo ariko bakabura aho bapfunda imitwe.

Ati “Ubu ubwishingizi twatangije abahinzi bari bamaze igihe babusaba kuko ubuhinzi bwabo bufite umwihariko wo gushorwamo amafaranga menshi. Usanga umuhinzi yashoye miliyoni 30 Frw cyangwa miliyoni 40 Frw kandi murabizi dukunze guhura n’imiyaga n’imyuzure.”

Yakomeje agaragaza ko kwishingira ubwo buhinzi bizatanga umusanzu muri gahunda ya Guverinoma yo kuvugurura ubuhinzi kuva mu 2024-2029 aho ubuso buhingwaho ibyoherezwa mu mahanga buziyongeraho 22% buve kuri hegitari 79.000 bugere kuri hegitari 97.000.

Impamvu ni uko abahinzi muri ‘greenhouse’ bazakora neza bakiyongera kandi bikaba bikorerwa ku buso buto ariko bigatanga umusaruro mwinshi.

Muri ubwo bwishingizi bushya bw’ibihingwa, bizagenda nk’uko byagendaga aho umuhinzi azajya atanga 60% by’amafaranga asabwa Leta imutangire 40% ariko bireba abahinga ibihingwa bimwe biri muri gahunda ya Tekana Urishingiwe.

Nyiransabimana Cécile uhinga inyanya, poivron ‘concombre’ muri ‘greenhouse’ ’ mu Karere ka Nyanza yavuze ko na bo bahura n’ibiza nk’abandi ku buryo bibatera igihombo kuko we byigeze no kumubaho.

Ati “Nigeze guhura n’ikibazo hagwa imvura irimo umuyaga igurukana amashashi aba atwikiriye ‘greenhouse’, poivron nari narahinze zari zigeze aho zigiye kwera ariko zihita zuma bidutera igihombo kinini.”

Umukozi ushinzwe amasoko n’umusaruro muri koperative yitwa Rwanda Greenhouse Farmers Cooperative ikorera i Rwamagana, Mukandayisenga Donathille yavuze ko bajyaga bagira ibihombo kuko muri ‘green houses’ bari bafite 83, eshatu muri zo zasenywe n’umuyaga ku buryo hari abo byatumaga bashobora kureka guhinga kuko nta bwishingizi bari bafite.

Umuyobozi wa koperative ikorera i Rulindo yitwa Muyanza Green Fresh, Rusangwanwa Patrice yavuze ko bahinga muri ‘greenhouse’ 53 imboga n’imbuto ariko ko ari ibintu bisaba igishoro kinini n’ubwo n’inyungu iza ari nyinshi.

Impamvu ni uko ‘greenhouse’ imwe ifite metero 8 kuri 30 igura miliyoni 11 Frw mu gihe inini iba yisumbuyeho igiciro cyayo cyikuba kabiri ku buryo atari ishoramari ryoroshye kurikora nta bwishingizi.

Ubwo bwishingizi bw’ubuhinzi bwo muri ‘greenhouse’ buzajya bushingira ku byifuzo n’amikoro y’ubufata aho azaba ashobora gushinganisha ibihingwa, ‘greenhouse’ ubwabyo, imashini zo kuhira akoresha ndetse n’ubwikorezi bw’umusaruro.

Kugeza ubu abari muri gahunda ya Tekana Urishingiwe iyo bahuye n’ibyago bishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30 babimenyesheje sosiyete y’ubwishingizi bakorana, bikaba bikorwa na sosiyete z’ubwishingizi za BK Insurance, Radiant, Sonarwa hamwe na Old Mutual.

Kuva mu 2019 gahunda ya Tekana Urishingiwe yatangira buri mwaka abahinzi barenga 200.000 babona ubwishingizi bwunganiwe na Leta.

Amafaranga bamaze gushumbushwa kuva icyo gihe ni 9.392.461.332 Frw harimo agera kuri 5.260.214.761 Frw yagenewe abahinzi n’andi 4.132.246.571 Frw yagenewe aborozi.

Ni mu gihe Leta imaze guha abahinzi n’aborozi nkunganire muri iyo gahunda ingana na 7.025.436.179,20 Frw.

Umuyobozi wa koperative ikorera i Rulindo yitwa Muyanza Green Fresh, Rusangwanwa Patrice yavuze ko bahinga, imboga n’imbuto muri ‘greenhouse’ 53 ariko ko ari ibintu bisaba igishoro kinini gisaba kwishingirwa
Nyiransabimana Cécile uhinga inyanya, poivron na ‘concombre’ muri ‘greenhouse’ mu Karere ka Nyanza yavuze ko na bo bahura n’ibiza nk’abandi bikabatera igihombo
Abahinzi barenga 120 babanje guhugurwa ku bwishingizi bw'ibyo bahinga muri 'greenhouse'
Umuyobozi wa Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi muri RAB, Museruka Joseph yavuze ko kwishingira abahinga mu nzu zabugenewe bigamije gukura abo bahinzi mu bihombo
Poivron zihingwa muri 'greenhouse' mu Rwanda

Special pages