Iby’uru ruganda rugiye kubakwa mu Karere ka Ngoma, byatangajwe ku wa 10 Ukuboza 2025, ubwo Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiribwa (UR/CAFF) ku bufatanye na Afrinet Solutions Group bamurikaga umushinga bafitanye wo kongerera agaciro umusaruro w’inyanya.
Bimwe mu bibazo byatumye uyu mushinga ushyirwaho ni uko akenshi umusaruro w’inyanya zihingwa mu Rwanda usanga akenshi ukunze gutuba ahanini kubera ubumenyi buke mu bakora umwuga w’ubuhinzi bw’inyanya ku bijyanye n’uburyo zitunganywamo kuko ahenshi usanga bikorwa mu buryo butajyanye n’igihe.
Ikindi waje uje gukemura ni uburyo zibikwa n’uko zitwarwa nko ku isoko mpuzamahanga biri mu bituma umusaruro ugabanuka kuko akenshi zigera aho ziba zijyanywe inyinshi zamaze kwangirika.
Binyuze muri uyu mushinga watewe inkunga n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, abahinzi b’inyanya bagera kuri 26 bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’imihingire n’imitunganyirize y’inyanya.
Umuyobozi w’uyu mushinga akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo Dr. Didace Ndahimana, yagaragaje ko bakoze ubushakashatsi k’uburyo ibisigazwa bikomoka ku nyanya bishobora kubyazwamo ifumbire y’imborera yifashishwa muri ubwo buhinzi ndetse n’ubundi.
Ati “Ifumbire twakoresheje ishingiye ku bisigazwa by’inyanya ugereranyije n’ifumbire isanzwe yabashije kuzamuraho umusaruro ku kigero cya 12%. Ibi ni ibyerekana ko bya bisigazwa by’inyanya bidakwiriye gufatwa nk’imyanda ahubwo ari ikintu cy’ingirakamaro cyadufasha kuzamura wa musaruro.”
Yakomeje avuga ko mu gihe uruganda ruzaba rutangiye bizafasha gutuma abahinzi babasha kwiteza imbere kubera ko bazaba babonye aho bashyira umusaruro wabo.
Kaminuza y’u Rwanda yanamuritse umushongi w’inyanya (Tomato Paste) yakoze mu rwego rw’ubushakashatsi bw’uyu mushinga.
Umuyobozi wa Afrinet Solutions Group Ltd, Nteziyaremye Dieudonne, yavuze ko uru ruganda rwari kuba rwaratangiye mu 2023 ariko baza guhura n’ibyago, imashini zirashya biba ngombwa ko batumiza izindi hanze y’igihugu ibyatumye bitwara igihe.
Yagaragaje ko kugeza ubu bamaze kugirana amasezerano n’abahinzi b’inyanya bagera ku 10.750 bo mu turere turindwi tw’Intara y’Iburasurazuba bazajya babaha umusaruro w’izo nyanya.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Alice Mukamugema, yavuze ko uru ruganda rugiye gufasha abahinzi kubona aho bazajya bagurisha umusaruro w’inyanya ku buryo bizabafasha kwiteza imbere.
Yakomeje avuga ko bigiye no kugabanya umusaruro w’inyanya wangirikaga mu gihe inyanya zisaruwe ndetse runafashe n’igihugu kugabanya ibikomoka ku nyanya cyatumizaga hanze harimo n’umushongi w’inyanya.
Ati “Bizadufasha kugabanya inyanya twakuraga mu mahanga, amafaranga yajyaga mu mahanga agiye ku nyanya bizadufasha kuyagabanya ku buryo mu gihe dukeneye nk’umushongi w’inyanya cyangwa ibindi bikomoka ku nyanya bitazajya bidusaba gutumiza hanze.”
Amafoto: Cyubahiro Key











