Ni umuhango wabereye ku ishami ryayo riherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ahari hateguwe ibiribwa bitandukanye abakozi n’abakiliya ba Equity Bank Rwanda basangiye bishimira ubufatanye bwiza basanzwe bafitanye.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Eric Rutabana, yavuze ko bahisemo gusoreza icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya i Muhanga mu kwegera abakiliya babo aho bari hose mu gihugu no kubasezeranya gukomeza kubaha serivisi nziza basanzwe babaha.
Ati “Uyu munsi twahisemo kuza i Muhanga kugira ngo twereke abakiliya ko aho bari hose tubazirikana kandi tubashimira cyane kubera icyizere bakomeza kutugirira ndetse akaba ari yo mpamvu twahisemo gusoza iki cyumweru turi kumwe na bo mu busabane.”
Yakomeje avuga ko iki cyumweru basoje cyabahaye amahirwe yo kongera kwegera abakiliya babo babereka ko babitayeho kandi bishimira umubano bafitanye.
Ati “Uyu wabaye umwanya mwiza wo kongera kwegera abakiliya ndetse tunabizeza gukomeza kubaha serivisi nziza buri gihe.”
Umuyobozi w’Ishami rya Equity Bank Muhanga, Hashimweyesu Samuel, yavuze ko muri iki cyumweru bafashije abakiliya kubona amakarita ya banki adahenze.
Ati “Ubundi hasanzwe hari amakarita ya Mastercard na Visa abakiliya bakunze kugaragaraza ko kuyigondera bibagora, rero muri iki cyumweru twimakaje kubaha amakarita adahenze ashobora kugurwa na buri mukiliya kubera ko agura ibihumbi 3500 Frw gusa.”
Yakomeje avuga ko hari izindi serivisi bafashije abakiliya zirimo guhuza konti zabo za Equity na telefone zabo kugira ngo bajye babasha kubona serivisi bakeneye bakoresheke ikoranabuhanga, bitabasabye kujya kuri banki.
Murekatete Christine umaze imyaka umunani akorana na Equity, yagaragaje ko akunda uburyo iyi Banki itanga serivisi nziza ndetse igafata abakiliya bose kimwe.
Yakomeje avuga ko kimwe mu byatumye akomeza gukorana na Equity ari ukubera ko itagera imipaka ku buryo iyo hari umuntu ugiye hanze bitamugora igihe asanzwe ayifitemo konti.
Ati “Equity natangiye kuyikoresha mu 2017 ariko natangiye kuyikunda cyane mu 2019 ubwo umwana wanjye yajyaga kwiga muri Malaysia twibaza ukuntu tuzajya tumwohereresa amafaranga. Yagezeyo asanga habayo Equity biramworohera, natwe ubwacu, kubera ko yakomeje gukoresha konti yari asanzwe afite tukazajya tuyoherezaho amafaranga y’Ishuri ndetse n’ibindi byose yari akeneye.”
Nkundumikiza Thierry we yavuze ko Equity Bank igira umwihariko wo gutanga inguzanyo ku buryo bwihuse kandi nta ngorane nyinshi zijemo.
Ati “Nabashije kubona inguzanyo yo kugura ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw, bikaba byaramfashije kwiteza imbere ndetse ubu ngiye gusoza kwishyura iyo nguzanyo.”
Ku wa 7 Ukwakira 2025, ni bwo Equity Bank Rwanda Plc yatangije ukwezi kwahariwe umukiliya byitezweho ko kuzibanda mu kunoza serivisi bahabwa, kumva ibibazo byabo no kubashishikariza kurushaho gukoresha ikoranabuhanga basaba serivisi.
Kugeza ubu Equity Bank Rwanda Plc ifite abakiliya barenga miliyoni n’amashami 36 mu gihugu hose.

















