Ni isoko rizaba rigizwe n’ibice bitatu, aho kimwe kizaba kigenewe amaduka n’ubundi bucuruzi mu miryango 70, hakaba n’igice cy’ubundi bucuruzi butandukanye ahazaba hari ibibanza 406 bigenewe ubucuruzi buciriritse, rikazanagira kandi igice kizacururizwamo amatungo magufi, nk’inkoko, inkwavu n’andi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko iri soko rigamije kunganira irinini rihasanzwe binajyanye no kuba umujyi ugenda ukura.
Ati ‘‘Umujyi wa Muhanga uri mu yungirije Kigali, kandi ni umujyi uri hagati mu gihugu, rero tugomba kuwuzamura mu bice byose. Nyuma yo kubona ko i Nyabisindu hari agasoko gato katajyanye n’igihe, twahisemo kuhasenya tukaryagura. Binagamije kuzamura imibereho myiza y’abawutuye.’’
Visi Meya Bizimana, yakomeje avuga ko uretse kuba rizatanga umwanya ku bacuruzi benshi barimo n’abaciriritse bakabona aho gukorera heza, ryanatanze akazi ku bakozi basaga 200, aho 70% ari abagore, agahamya ko ryagize uruhare mu guhanga umurimo.
Yongeyeho ko rizaba ari isoko riha amahirwe abaturage b’igishoro gike kugira ngo nabo bashobore kugira aho bakorera hahagije bityo bikureho ikibazo cy’ababuraga aho bakorera kubera ko isoko rikuru ryabahendaga ku bukode bakaritinya.
Abari basanzwe bakorera mu nkengero za Nyabisindu n’abacururizaga mu isoko rya mbere ryasenywe, bahuriza ku kuvuga ko baryizeyeho kongera gushyushya aka gace, bagacururiza ahantu hajyanye n’igihe.
Biteganjijwe ko rizatangira gukorererwamo mu Ukuboza 2025, rikazuzura ritwaye miliyari 1.25 Frw.








