Kuri uyu munsi kandi si ibanga ko abenshi mu bakundana muri uko kugirana ibihe byiza bagira n’uko bigenza nk’abantu bakuru. Ntitwahita tubyita igikorwa cy’abashakanye kuko wenda hari igihe mwaba mutarashakana ariko nyine n’igikorwa cy’abantu bakuru namwe ibyo mvuga murabyumva.
Ubusanzwe abantu basabwa kwifata, ibyo gukora imibonano mpuzabitsina bigakorwa ku babyemerewe n’amategeko, ni ukuvuga mwashakanye. Inzego z’ubuzim,a zisaba ko n’abananiwe kwifata basabwa kwikingira. Niba utarifashe se warikingiye? Wisubize mu mutima.
Iki gikorwa n’ubwo ugikora wumva unezerewe ariko ingaruka zishobora kukivamo zikubye inshuro nyinshi ibyo byishimo uba wagize.
Ibi nshobora kubivuga ukagira ngo ni ayanjye ariko imibare yashizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango rya Loni ryita ku Buzima, OMS, mu 2025 yagaragaje ko buri munsi nibura abarenga miliyoni bandura nibura indwara imwe mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku Isi.
Ubushakashatsi bwagiye hanze mu 2024 bwagaragaje ko mu 2020 abantu miliyoni 846 ku Isi bari bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zidakira, bivuze nibura umuntu umwe muri batanu zaba afite imwe muri izo ndwara.
Igihangayikishije cyane ni uko izi ndwara ari na zo zitiza umurindi ibindi bibazo byinshi nka za kanseri zo mu kanwa, iy’inkondo y’umura, iyo mu kibuno, n’ibindi nk’Ubugumba, kugira ibibazo bitandukanye mu gihe cyo kubyara, tutirengagije no kuzanduza umwana uzabyara.
Reka turebere hamwe indwara mbi zikwiye kongera gutuma witekerezaho ndetse n’uburyo ukoramo igikorwa cy’abashakanye kubera ububi bwazo.
Habaho indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko, nibura umunani muri zo ni zo zikunze kugarukwaho cyane bitewe n’uburyo zikunze kwibasira abantu. Muri zo enye ntizikira.
Sida
Kugeza ubu Sida ni yo ndwara mbi kurusha izindi yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikigira iyi ndwara mbi ni uko nta muti n’urukingo igira kandi idakunze kugaragaza ibimenyetso kugeza igihe itangiye kukurembya.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu myaka itandatu ishize kugeza mu 2024, abantu 54.287 basanzwemo Virusi itera Sida, abo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba bakiharira umubare munini.
Hepatite B
Hepatite B ni indwara yandura neza nka Sida, kuko wayandura uvuka, ibikoresho byakoreshejwe n’uyifite nko gusangira inshinge, mu mibonano mpuzabitsina, n’ahandi, ikaba yibasira umwijima.
Iyi ndwara kugeza uyu munsi ifite urukingo ariko nta muti, bivuze ko kuyirwara utarikingije ubana nayo ubuzima bwawe bwose.
HPV (Human Papillomavirus)
HPV ni virusi imaze kumenyerwa cyane nk’impamvu nyamukuru itera kanseri y’inkondo y’umura, kanseri yo mu kibuno ku bagabo baryamana bahuje igitsina, kanseri zifata mu myaka myibarukiro n’izindi.
Ni virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina aho irangwa no kuzana ibintu bimeze nk’amasununu(genital wrats) mu myanya y’ibanga nko ku gitsina, mu kibuno, ku munwa n’ahandi rimwe na rimwe ariko ibyo bimenyetso ntibigaragara.
OMS yagaragaje ko mu 2019, abagore ibihumbi 620 barwaye kanseri zibasira imyamya myibarukiro bazitewe n’ubu burwayi, mu gihe abagabo bari ibihumbi 70 muri uwo mwaka wonyine.
Herpes Simplex Virus
Herpes ni uburwayi budakira kuko nta muti cyangwa urukingo bugira. Ubu burwayi burangwa no kugira ibisebe mu myanya y’ibanga ku munwa ndetse no mu muhogo.
Ni uburwayi bugoye butuma uhora wumva utameze neza mu myanya y’ibanga, kujya nko kwihagarika ukababara, guhora wumva ufite ububabare nk’ubw’ubushye mu myanya y’ibanga n’ibindi.
Mburugu
Mburugu (syphilis) ni bumwe mu burwayi bubi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko butavuwe kare bushobora gutera gutakaza zimwe mu ngingo z’umubiri we, kuzana ibibara umubiri wose, gutoboka kw’igisenge cy’akanwa, gushirira kw’amenyo, gutamuka iminwa, gupfuka imisatsi, kuzana ibibara mu kirenge no mu kiganza n’ahandi.
Ni indwara ivurwa igakira ariko igatinda kugaragaza ibimenyetso bivuze ko ushobora kuyimenya watangiye gutakaza za ngingo n’ibindi bimenyetso byayo, cyangwa uyanduje umwana ubyaye.
Imitezi
Indwara zikira akenshi abantu bakunze kuzirengagiza kuko baba bumva ko niyo yayirwara azabona imiti agakira ubuzima bugakomeza, nyamara umuntu aba yirengagije ingaruka kurwara izi ndwara kenshi bishobora gutera umuntu.
Imitezi itavuwe cyangwa umuntu ukunze kurwara iyi ndwara ishobora gutera ubugumba, gukuramo inda bya hato na hato, guhora ubabara mu nda yo hasi n’ibindi.
Trichomonas
Trichomonas ni indwara iterwa n’indiririzi yitwa ‘trichomonas’ vaginalis’ ikaba ikunze gufata mu myanya myibarukiro y’abagore bafite hagati y’imyaka 16-35.
Ku mugore iyi ndwara irangwa no kubabara igihe cy’imibonano mpuzabitsina, kwishimagura mu matako, kuzana ibintu bisohoka mu gitsina bisa n’umuhondo, kwishima mu gitsina ndetse rimwe na rimwe hakabyimba.
Ni mu gihe umugabo uyirwaye agira ububabare nyuma yo kwihagarika, kwishimagura ku gitsina kandi rimwe na rimwe hakagira ibintu bisohoka mu gitsina.
Chlamydia
Chlamydia na yo ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora gutera ubugumba, ibabazo mu gihe cyo kubyara, ndetse n’uburibwe mu kiziba cy’inda.
Ni indwara ivurwa igakira ariko ingaruka zayo zishobora kugumaho.





