Igitambo cya Misa yo gusabira Murebwayire yabaye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025. Witabirwa n’abo muryango, inshuti n’abavandimwe n’abo mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Murebwayire yiciwe abana batandatu, umugabo we n’abandi bo mu muryango barimo abavandimwe, ubwo bari bahungiye muri Seminari nto ya Ndera.

Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, wagaragaje ko Murebwayire yabayeho mu buzima buhamya Imana.

Mu batanze ubuhamya harimo Musenyeri Havugimana André wayoboye Seminari nto ya Ndera ndetse mu gihe cya Jenoside yagerageje guhisha Abatutsi bari bayihungiyemo.

Musenyeri Havugimana yavuze ko uyu munsi udakwiye kuba uw’amarira ahubwo ari uwo kwizihiza ubuzima bwa Murebwayire no guhimbaza Pasika ye.

Ati “Uyu munsi ntutubere uw’amarira n’amaganya ngo abe ari yo yaduherana, ahubwo tuwufate nka Pasika ye duhimbaza kuko yari yarayiteguriye mu kwemera n’amizero akomeye, afite ibyishimo byagaragariraga buri wese iyo yajyaga kumusura mu bitaro by’i Kanombe aho yari arwariye, ategereje umunsi mukuru uzamuhuza n’Imana yamubaje urukundo na we akayikundira akayikunda akayamamaza.”

Yavuze ko ku giti cye, yamenyanye na Murebwayire mu 1983 ubwo yari ahawe kuyobora Seminari nto ya Ndera.

Yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Murebwayire yahungiye mu iseminari ya Ndera mu ba mbere, uyu mupadiri arabahisha kugeza ubwo we na mugenzi we Padiri Ananiya barashwe n’abicanyi babaziza ko banze kwerekana aho bahishe Abatutsi.

Musenyeri Havugimana kandi yavuze ko ubwo yari mu bitaro i Roma yandikiwe n’abantu bane barimo na Murebwayire amuhumuriza anamukomeza.

Yagaragaje ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baratangiye guhunguka, Murebwayire yamwegereye amusaba guherekezwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’abamuhemukiye.

Ati “Yajyaga abasaba kwemera icyaha no gusaba imbabazi kuko we yari yaramaze kwitegura kuzibaha. Ubu bushobozi yari afite icyo gihe ni ingabire y’Imana idasanzwe. Ni bake cyane bashobora kugera kuri iyo ntera yari agezeho. Bwarantangaje kandi burankomeza mu kwemera kwanjye kuko icyo gihe twari dutangiye imyiteguro ya yubile y’imyaka 2000 umucunguzi wacu ageze kuri iyi Si n’imyaka 100 mu Rwanda tumumenye.”

Yakomeje ati “Kuri we kwiyunga, ubumwe bw’abanyarwanda, gufasha buri muntu wese waguhemukiye yabonaga ari bwo buryo bwo gushyira mu buzima no mu bikorwa ibyo Yezu yadutoje igihe yasabiraga abishi be.”

Yavuze ko Murebwayire yabaye umuhanuzi w’urukundo rw’Imana n’impuhwe z’Imana mu bantu, amateka yamukomerekeje, ntamuzitire mu buzima bwe bwa gikirisitu ahubwo bigasa n’ibimukangukira kumera nka Yezu Kirisitu.

Ati “Twese dushoboye kugera kuri iyo ntera, uru Rwanda rwahinduka, imibanire, imikorere bikaba iby’abana b’Imana.”

Yashimangiye ko Murebwayire yari amahirwe u Rwanda rwagize kuba rwari rumufite kandi agaragaza ko atigeze apfusha ubusa ingabire yahawe.

Depite Uwineza Belyne yagize ati “Yabayeho mu buzima bufite intego cyane cyane yo kwitangira abandi, yabayereyeho igihugu, kuruta uko yibereyeho ubwe. Yarenze ibikomere bye, yihatira komora iby’abandi by’umwihariko, icyo tuzirikana kuruta ibindi ni uko yakotaniye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yatubereye isoko twavomyemo urukundo, ubugwaneza, kugira impuhwe n’izindi ndangagaciro tutarondora. Twanamuvomyeho mu buryo bwihariye ubudaheranwa, gukunda igihugu no kugikotanira muri byose. Ni umuntu nyamuntu.”

Yashimye Unity Club Intwararumuri yahisemo Murebwayire nk’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, Imbuto Foundation yitaye ku buvuzi bwe bwose, Umuryango wa AVEGA Agahozo, Ibuka n’abandi bamubaye hafi mu burwayi bwe.

Abana babaye kwa Murebwayire bamushimiye uko yababaye hafi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabaha inama zabafashije kuvamo abagore n’abagabo beza.
Musaza wa Murebwayire, Eugene na we yavuze ko yari umuntu wamaramaje kandi mu bintu byose akabikora neza.

Umukuru w’Umuryango, Bizimungu, yashimye ababafashe mu mugongo, yemeza ko Murebwayire Josephine ubutwari bwe atari ubw’uyu munsi.

Yavuze ko basabye ko yasabirwa gushyirwa mu bahire nubwo bigira inzira binyuramo.
Ati “Uyu muntu akwiye kugira ikintu yandikwaho kitazibagirana, nk’uko nari nabisabye natumye Padiri Emmanuel, ko uyu muntu yasabirwa kujya mu Abahire, ariko ibyo bifite inzira bizanyuramo.”

Murebwayire Josephine yasezeweho mu cyubahiro, umuryango we umusabira gushyirwa mu bahire
Murebwayire Josephine yasezeweho mu cyubahiro, umuryango we umusabira gushyirwa mu bahire
Hashimwe uruhare rwa Murebwayire wabaye Umurinzi w'Igihango
Hashimwe uruhare rwa Murebwayire wabaye Umurinzi w'Igihango
Murebwayire yagaragajwe nk'umuntu waranzwe n'indangagaciro nzima
Murebwayire yagaragajwe nk'umuntu waranzwe n'indangagaciro nzima
Misa yo kumusezera yabereye muri Regina Pacis i Remera
Misa yo kumusezera yabereye muri Regina Pacis i Remera
Hashimwe uruhare rwa Murebwayire wabaye Umurinzi w'Igihango
Hashimwe uruhare rwa Murebwayire wabaye Umurinzi w'Igihango
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène na Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène na Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee,
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee,
Abayobozi batandukanye bitabiriye misa yo kumusezera
Abayobozi batandukanye bitabiriye misa yo kumusezera
Misa yo kumusezera yitabiriwe n'abantu benshi
Misa yo kumusezera yitabiriwe n'abantu benshi
Minisitiri Uwimana Consolee akurikiye ubuhamya bwa Murebwayire
Minisitiri Uwimana Consolee akurikiye ubuhamya bwa Murebwayire