00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: RFI yasabye abaturage kwitwararika ku hantu habereye icyaha

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyasabye abaturage bo mu Karere ka Musanze kwitwararika igihe bari gukora ibikorwa by’ubutabazi ku hantu habereye icyaha, kuko bishobora kubagira umwe mu bacyekwa batitonze.

Ibi byatangajwe ku wa 20 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwiswe ‘Sobanukirwa RFI’ bugamije kuyisobanurira abo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi muri RFI, Dr. Kabera Justin, yasobanuye ko ahantu habereye icyaha iyo bagiye gupima bahera ku bikumwe cyane cyane nk’ahantu hapfiriye umuntu bityo abantu baba bakwiye kwigengesera.

Ati “Ahantu hapfiriye umuntu iyo turi gushaka icyateye urupfu rwe, dupima n’ibikumwe kugira ngo harebwe ko wenda ataba yishwe, ushobora gusanga ari nk’abantu barwanaga umwe agakubita undi agapfa, icyo gihe iyo dupimye ibikumwe uwamukozeho wese ashyirwa mu bakekwa.”

Akomeza avuga abantu bakwiye kwitwararika ahantu nk’aho ahubwo bagahamagara inzego z’ibishinzwe kuko zo ziba zarahawe amahugurwa ahagije ku bikorwa by’ubutabazi.

Muri ubu bukangurambaga abayobozi batandukanye basobanuriwe byinshi kuri serivisi za RFI, ibimenyetso batanga, uko bifatwa, ndetse n’uburyo bwo kubibungabunga.

Gitifu w’Akagari ka Gacaca, Mukansanga Gaudance, yavuze ko yigiye byinshi muri aya amahugurwa birimo kumenya uko abantu bitwara ahantu habereye icyaha.

Ati “Hari igihe abantu babona nk’umuntu wapfuye yiyahuye bagahita bihutira kumukura mu mugozi, bajya gupima ibikumwe, nabo bakaba bagiye mu bakekwa, wenda nyuma biza gusobanuka ariko bikurikiranywa ufunze, rero tugiye kwigisha abaturage uko bakwiye kubyirinda.”

Hashim Harerimana umuyobozi w’idini ya Islam (Imam) mu Karere ka Musanze, yavuze ko nk’abantu bagira umuco wo gushyingura umuntu ku munsi yapfiriyeho, bazajya bagira abantu inama yo kubanza gukurikirana bakamenya icyateje urupfu igihe babona rudasobanutse.

Ati “Mu idini ryacu twizera ko umuntu wamaze gupfa aba akwiye kurara ashyinguwe, ariko hari igihe byakorwaga nyiri kubura umuntu we atanyuzwe n’amakuru avuga icyateye urupfu, icyo gihe rero tuzajya tumugira inama yo kugana RFI kugira ngo hataba hari n’ikindi kibyihishe inyuma.”

RFI kandi yatangaje ko igiye gufungura ishami ryayo muri aka karere kugira ngo borohereze abakenera serivisi zabo no gufasha abayobozi guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge kirangwa muri aka karere.

Gitifu w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmin, yavuze ko kuzana iri shami bigiye kuborohereza kumenya abakoresha ibiyobyabwenge ndetse no kubimenya.

Ati “Bigiye kuruhura ababyeyi n’abayobozi kuko buriya ibiyobyabwenge ntibipimishwa ijisho, niba ari nk’inzoga ntiwamenya iy’inkorano n’iyemewe, ariko ubwo ikigo kibipima cyaje n’ababikoreshaga bazatinya.”

RFI kandi si mu Karere ka Musanze gusa igiye gufungura amashami kuko izafungura amashami no mu turere turindwi turimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, na Rubavu.

Haziyongeraho andi mashami abiri azashyirwa ku bibuga by’indege bibiri harimo icy’i Kanombe n’icy’i Bugesera mu rwego rwo kwagura ibikorwa.

Uretse kugeza serivisi ku Banyarwanda benshi, RFI iri no mu nzira zo kwagukira mu bihugu 12 bya Afurika byamaze gusaba ko iki kigo cyakwagurirayo ibikorwa byacyo kugira ngo abaturage babyo babashe kubona serivisi zacyo mu buryo buboroheye.

Abayobozi muri RFI bagiye basobanura byimbitse imikorere ya RFI ndetse na serivisi batanga
Umuyobozi w'idini ya Islam mu karere ka Musanze yavuze ko bagiye gukangurira abaturage kuyoboka RFI igihe bumva bashidikanya ku rupfu rw'umuntu wabo
Gitifu w'Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmin, yavuze ko kuzana ishami rya RFI muri Musanze bizabafasha kurushaho kubona ubutabera
RFI yasabye abayobozi kwigisha abaturage kwitwararika igihe bageze ahabereye ibyaha
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze basobanuriwe byinshi ku mikorere ya RFI

Special pages