Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwavuze ko iyi miryango yafashijwe kwifasha ihuzwa n’amahirwe atandukanye, irigishwa inabasha kwigobotora ubukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye IGIHE ko bari barihaye intego ntibayigeraho 100% ariko ubu bari ahashimishije mu gufasha abaturage kuva mu bukene.

Ati “Twari dufite intego yo gufasha imiryango 10.427 kuva mu bukene tuyigeraho ku kigero cya 82,6%. Hari iyahawe ibikoresho bituma itangira gukora imirimo ibyara inyungu n’iyahawe inkunga yo kubafasha gukemura ibibazo b’ibanze, indi ihuzwa n’ibigo by’imari ihabwa inguzanyo ku nyungu nto irakora ibasha gutera imbere.”

Meya Nkusi yavuze ko bari kugerageza ibishoboka kugira ngo imibereho y’abaturage ihinduke, kandi n’abaturage 1814 batarava mu bukene uyu mwaka wa 2025/26 uzasiga barabuvuyemo.

Muri aka karere kandi hari imiryango yahawe ibikoresho birimo imashini z’ubudozi yihangira imirimo, indi ihabwa inka n’amatungo magufi, byose bikorwa hagamijwe kugira ngo imibereho yayo ihinduke.

Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo mu Ukwakira 2025 igaragaza ko mu myaka itatu ishize Akarere ka Ngororero kafashije abaturage kwivana mu bukene ku kigero cya 82,6%, mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu yari ku kigero cya 62,4%, kakaba aka kabiri inyuma ya Ruhango yavanye abaturage mu bukene ku kigero cya 84%.

Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho y’Ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gafite abaturage bakennye ku kigero cya 30,2%.

Imishinga itandukanye irimo ishingiye ku buhinzi bw'ikawa ni imwe mu yakuye abaturage mu bukene
Imishinga itandukanye irimo ishingiye ku buhinzi bw'ikawa ni imwe mu yakuye abaturage mu bukene