Abaturage bagaragaje ikibazo ni abororera cyane mu nzuri zo mu Gishwati. Bagaragaza ko bemerewe umuhanda w’ibilometero 25 ariko rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kuwukora arawudindiza.
Ni umuhanda uva mu Murenge wa Kabaya werekeza mu nzuri za Gishwati ziherereye mu Murenge wa Muhanda, ku ikusanyirizo rya Bweru. Bitegenyijwe ko uzuzura utwaye arenga miliyari 2.1 Frw, kugira ngo woroshye ubuhahirane bw’abaturiye inzuri za Gishwati n’abaturiye ibindi bice.
Bigitangira aborozi bari bishimiye ko uyu muhanda utangiye gukorwa ariko amaso ahera mu kirere, bakavumira ku gahera uyu rwiyemezamiriko kubera ibihombo yabateje kandi bari bafite ikibateza imbere.
Zirimwabagabo Jean Bosco ni Perezida wa Koperative KAMU Ngororero, ikusanya umukamo w’aborozi bo mu Karere ka Ngororero ikawugeza ku ruganda ruyatunganya rwa Mukamira.
Yavuze ko bumvaga ko bagiye gukorerwa umuhanda ariko rwiyemezamirimo yageramo awangiriza kurusha uko yawusanze.
Ubu bamaze umwaka urenga batabasha kugeza umukamo uri hagati ya litiro 3000 na litiro 5000 ku ruganda.
Mu gahinda kenshi Zirimwabagabo ati “Rwiyemezamirimo amaze umwaka yarazanye imashini ngo aje kudukorera umuhanda ariko yaraduhombeje bitavugwa kuko yawishe nabi kuruta uko yawusanze. Nta kilometero na kimwe arabasha gukora neza. Twatabaje ubuyobozi n’ubu ntacyo buramusaba mu kuwihutisha. Ubu umusaruro ungana na litiro zirenga 5000 ku munsi ntubona uko ugezwa ku ruganda rwa Mukamira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye IGIHE ko habaye kudindira kw’ibikorwa byo kuwutunganya bitewe n’inzitizi zirimo iz’imvura nyinshi.
Yavuze ko abawubaka bagiye bahura n’inzitizi zishingiye ku ihindagurika ry’ibihe nk’imvura idasanzwe igwa mu nkengero za Gishwati, kwishyura ingurane, imihanda isanzwe itari ikiri imigenderano ku buryo bagorwa no kuhageza ibikoresho.
Icyakora yashimangiye ko nubwo byatinze uyu muhanda uri kubakwa mu nzuri za Gishwati uzanyura Kabaya – Muhanda – Bweru, ukenewe ndetse uzagira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.
Ati “Aborozi bazabasha kugeza umukamo w’inka zabo ku isoko, ku munsi habarurwa litiro ibihumbi 25 by'amata akamwa ariko 50% by'ayo akaba ari yo abasha kugezwa ku isoko.”
Ikorwa ry’umuhanda uzorohereza abororera n’abahinga hafi n’inzuri za Gishwati ku gice cya Ngororero, imirimo yo kuwutunganya igeze kuri 31%.






Ibitekerezo 0