00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niba amahanga ashaka amahoro nasabe ingabo z’u Burundi na FARDC bahagarike ibitero - Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko bitumvikana kubona amahanga yegeka ku Rwanda na AFC/23 ibijyanye n’intambara yakajije umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara bakirengagiza ukuri bazi neza ko ari ibitero bigabwa n’indege za FARDC n’ingabo z’u Burundi.

Hashize icyumweru u Rwanda na RDC bisinye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu bukungu yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Aya masezerano yasinywe mu gihe ingabo za RDC zari zatangiye kugaba ibitero by’indege na drones ku birindiro bya AFC/M23 mu bice igenzura, na yo ikarasa yitabara.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye RBA ko amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 n’amatangazo yose yagiye asohoka yasabaga impande zihanganye kubahiriza agahenge.

Ati “Ariko nta munsi usiba kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, u Rwanda tutabwiye amahanga ibirimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ni ukuvuga ibitero bya guverinoma ya Congo yifashishije indege zayo cyangwa se drones, mu kurasa ibirindiro bya AFC/M23 biri ahantu hatandukanye, binyuranyije n’ako gahenge kashyizweho ndetse no kurasa Abanyamulenge, insisiro z’Abanyamulenge kandi bigakorwa no mu gihe hari imvugo z’urwango zirimo zizamuka.”

Ingabo z’Abarundi zirenga ibihumbi 20 mu Burasirazuba bwa RDC

Nduhungirehe yavuze ko ibyirengagijwe muri iki kibazo harimo n’ingabo z’u Burundi zinjiye muri iyi ntambara zigiye gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwanya umutwe wa AFC/M23, zikora ibikorwa bitandukanye birimo no kwica urubozo Abanyamulenge.

Ati “Ikibazo cy’abasirikare b’Abarundi, ubu bageze ku bihumbi 20 bari hariya muri Kivu y’Amajyepfo batangatanze imidugudu y’Abanyamulenge bakababuza kujya ku masoko kugira ngo babicishe inzara. Ibyo bintu birimo kuba, ngira ngo hashize amezi ane cyangwa atanu tubwira bagenzi bacu bo mu bihugu bindi, kandi bose barabyemera ko ari byo.”

Yashimangiye ko amahanga yemera ko ari RDC yarenze ku gahenge kemeranyijweho mu bihe bishize.

Ati “Ni ukuvuga ko bemera ko Guverinoma ya Congo itubahiriza ako gahenge. Iyo wasinye amasezerano y’amahoro ariko ugakoresha indege zawe mu kujya kurasa ibirindiro by’uwo mwarwanaga ndetse ugakoresha n’abacanshuro bandi wazanye mu gihugu ni ibintu bitumvikana.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko aya mahanga yahagurutse ari na yo u Rwanda rwagiye rumenyesha igihe cyose ko RDC yarenze ku gahenge ariko agaterera agati mu ryinyo.

Ati “Nta kuntu dushobora kumva amahanga ubu arimo avuga ngo u Rwanda, M23 kandi ayo mahanga twabwiye uko kwica agahenge kwa guverinoma ya Congo ataragize icyo akora, nta tangazo na rimwe ushobora kunyereka ry’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ryamaga Perezida Tshisekedi cyangwa guverinoma ya Congo mu kwica agahenge.”

Yongeyeho ko “Agahenge ni iyo abarwana bemeranyije guhagarika intambara, ntihagire urasa undi. Ntabwo agahenge kareba uruhande rumwe, none se iyo guverinoma ya Congo itubahiriza agahenge, igahora irasa ibirindiro by’uyu mutwe wa AFC/M23 ugasubiza, murumva uwishe agahenge ari nde? Naho rero ibintu byose kubigereka ku Rwanda, kubigereka kuri AFC/M23 kandi twaragaragarije amahanga na yo abyemera ko agahenge kicwa na guverinoma ya Congo ibintu bitumvikana.”

Nduhungirehe yasobanuye ko hari urwego rwashyizweho ruhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Amerika, ku wa 7 Ugushyingo 2025, yari yemeje ko RDC ihagarika ibisasu byose hanyuma u Rwanda rugakuraho ingamba zimwe z’ubwirinzi.

Ati “Ibyo byari byumvikanyweho ariko nyuma yaho Guverinoma ya congo ntabwo yigeze ibyubahiriza. Yakomeje kurashisha za ndege zayo, za drones zayo ku buryo umuntu yibaza niba nubwo Perezida Tshiekedi yagiye i Washington gusinya amahoro umuntu yibaza niba mu mutima yemera ayo mahoro kuko bigaragara ko icyo ashaka ari igisubizo cy’intambara.”

U Rwanda ntiruzongera gusaba M23 kurekura ibice

Mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2025, hamaze gusakara inkuru y’uko umujyi wa Uvira wafashwe na AFC/M23, ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru byasohoye itangazo riyobya uburari, rigereka intambara ku Rwanda nyamara rutari mu mpande zirwana.

Nduhungirehe yavuze ko “Igitangaje muri iryo tangazo nta hantu na hamwe ushobora gusoma bavuga ibyo bitero by’indege bya guverinoma ya Congo kandi na bo ubwabo banabyemera na ba Ambasaderi babo. Bagiye bavuga ko bazabwira Bujumbura na Kinshasa, iby’ibyo bibazo. Hari icyo kibazo batavuze nta n’ahantu na hamwe ushobora iby’ingabo z’u Burundi n’ibyo zikora muri Kivu y’Amajyepfo.”

Ati “Kuba iryo tangazo rivuga M23 , rikavuga u Rwanda ni itangazo ritari rikwiye guhabwa agaciro kuko ni itangazo ridahuye n’ukuri kw’ibirimo kuba mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ridahuye n’ibyo bo ubwabo bemera kuko abo bose nta n’umwe uvuyemo bemera ko ibyo bitero by’indege ari ikibazo. Ibyo na byo tuzabibabaza tubabaze impamvu basohora itangazo ridahuye n’ukuri, kandi ridahuye n’ibyo ubwabo bemera kandi banatubwira.”

Nduhungirehe yavuze ko mu 2024, ubwo M23 yari yarafashe Teritwari ya Walikare, amahanga yasabye u Rwanda kumvisha uyu mutwe ko warekura ibyo bice, urabyemera ariko nyuma ubutegetsi bwa Congo buhiga bukware abantu bose bishimiye ko hafashwe na M23 burabica.

Ati “Badusabye gusaba abantu kuva muri teritwari bari barimo ariko abagiyemo bakora ibyaha by’intambara byo kwica abasivili ngo kuko bashyigikiye M23. Ubu ngubu rero kongera kudusaba ibintu nk’ibyo urumva ko bidashoboka kuko twe tudashobora kongera kugira uwo mutwaro wo gusaba abantu kuva ahantu kugira ngo abaturage bari aho hantu baze kwibasirwa n’ingabo za FARDC, na FDLR na Wazalendo.”

Nduhungirehe yasobanuye ko amahanga adakwiye gukomeza kuvanga ikibazo cy’u Rwanda na RDC n’imirwano ya FRDC n’ihuriro bafatanya hamwe na AFC/M23.

Ati “Nibabanze basabe ingabo zirenga ibihumbi 20 ziri hariya zibasira Abanyamulenge zikabagota, zikabicisha inzara. Niba ayo mahanga ashaka amahoro nasabe izo ngabo z’Abarundi n’iza Congo kureka ibyo bitero byo mu kirere by’izo ndege n’izo drone kuko ari byo bituma uwo mutwe wa M23 usubiza.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uburyo amahanga yemera ko RDC ari yo yica agahenge ariko mu matangazo bakabyigurutsa

Special pages