Gusa iyo uganiriye na bamwe mu Banya-Kigali bahuriza ku kuba ubwitabire bw’abizihiza ibirori bya Noheli bwagabanutse ukurikije uko byari bimeze mu myaka yo hambere, bituma bamwe bafite ibikorwa by’ubucuruzi bavuga ko ibyo bacuruzaga mu myiteguro y’uyu munsi mukuru byagabanutse.
Ni bimwe mu byagarutsweho n’abaganiriye na IGIHE. Nka Mugabekazi Zolat ukora umwuga wo gutunganya inzara, yavuze ko akurikije ibiraka yabonaga kuri Noheli zabanje, iy’uyu mwaka yabonye abakiliya bake.
Ati ‘‘Amafaranga si nk’aya mbere, Noheli bayigize ibintu bisanzwe. Mbere wabonaga baza ufite abantu benshi mwahanye gahunda ugasanga abantu ni benshi hano, ariko ubu ni nk’ibisanzwe. Niba wenda baraye bakoresheje n’ahandi ntabwo mbizi, ariko ugereranyije n’indi myaka ubu bwo amafaranga ni make pe.’’
Ibi Mugabekazi avuga kandi abihurizaho na Mwenedata Hervé utwara abagenzi kuri moto, uvuga ko hari abamubwiye ko amafaranga yabuze, bityo ko batabashije kwizihiza Noheli ngo bakore ibirori bigaragaza ko wari umunsi udasanzwe.
Ati ‘‘Uko nari nzi Noheli zashize si ko iyi nayibonye. Iy’ubu nabonye idashyushye cyane nka Noheli zashize, ntekereza ko ahanini biterwa n’ibura ry’amafaranga ku bantu bamwe na bamwe.”
“Njye hari abo naganiriye na bo bambwira ko badafite ubushobozi bwo kuba bakwizihiza Noheli uyu munsi, bitewe n’uko akazi ari gake, ikindi n’ayo bakorera adahagije.’’
Gusa kuba hari abatabonye amafaranga yo kwizihiza ibirori bya Noheli, ntibikuraho ko abari bayafite binejeje.
Nsabimana Fred ati ‘‘Noheli nayizihije neza, ubu twishimye, twasohotse twaje gutembera, twanjweye, twasigaje […] Noheli nyifata nk’umunsi Yezu Kristu yavukiyeho.’’
Hussam Awad, ni umuyoboye w’Idini ya Islam ukomoka muri Sudani ukora akazi ko guteka mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko nubwo we atayizihiza, ariko Abayisilamu bakunda Abakirisitu, anakomoza ku kuba muri ibi bihe bya Noheli yarabonye abakiliya benshi.
Ati ‘‘Noheli nziza ku bavandimwe bacu b’Abakirisitu, turi Abisilamu ariko mu idini ryacu dushyigikira Abakirisitu, tubifuriza ibyiza, tubifuriza intsinzi […] Dushimira Abanyarwanda bose uko badushyigikira no mu bucuruzi bwacu, kandi tunejejwe no kuba turi mu Rwanda, no gukorera bizinesi mu Rwanda.’’
Uyu mugabo ukomoka muri Sudani avuga ko kuva yatangira gukorera mu Rwanda, ibintu bigenda neza bitewe n’ubufasha bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ibyo kuboneka kw’abakiliya kandi, Awad abihurizaho na Tegu Josué ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) ukorera mu Rwanda akazi ko gutunganya imisatsi.
Yavuze ko kuri Noheli babanza bagakorera abakiliya baba bafite ku bwinshi, bwakwira akaba ari bwo bajya kuyizihiza.










