Yabigarutseho mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa The New Times, James Munyaneza, Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya coup d’etat zikunze kuba muri Afurika.

Yagaragaje ko ku ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kuba muri Guinée-Bissau yabanje kutabyizera nubwo n’uyu munsi atarabihamya neza.

Ati “Ubwo numvaga ibijyanye na Coup d’etat muri Guinée-Bissau n’ubu ntabwo nzi icyabaye. Nkibyumva nagize ngo umuntu ubwe yikoreye Coup d’etat, ni cyo cya mbere cyanjemo. Ntabwo natekereje ko ari coup d’etat ya nyayo iri kuba. N’ubu ndacyakeneye ikindi gihe cyo kubyemeza.”

Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika bishoboka ko hazabaho coup d’etat nyinshi.
Yerekanye ko akenshi ihirikwa ry’ubutegetsi riba ahantu usanga n’ubundi hari ikibazo cyakabaye cyarakemuwe na mbere.

Ati “Nemera ko aho coup d’etat ziri kuba haba hari ikintu kitagenda neza kiri kuba. Ushobora gukeka, ushobora gusoma inkuru, ukabishima ariko niba habayeho guhirika ubutegetsi byashoboka ko nibura hejuru ya 90% hari ikibazo abantu batavugagaho.”

Yavuze ko igiteye impungenge ari uko aho guhirika ubutegetsi biri kuba aho ibihugu byo mu Burengerazuba bikunze gushyira igitutu ku bindi, bimaze igihe bishimagiza imiyoborere n’abayobozi.

Ati “Izi coup d’etat ziba gusa mu kubwira abo bantu ngo mumaze igihe mutubwira ibinyoma.”

Yavuze ko abantu bakwiye kujya bibaza impamvu mu by’ukuri ihirikwa ry’ubutegetsi ritakabayeho mu bihugu ryagaragayemo nk’inzira yo gushaka ibisubizo.

Yashimangiye kandi ko hari ihirikwa ry’ubutegetsi rishobora kubaho ari ryiza ariko hari n’irikorwa ari ribi.

Ati “Hari ihirikwa ry’ubutegetsi ryiza hari n’iribi. Hashobora kuba coup d’etat y’umuntu wiremereza, akumva ko kubera ko afite imbunda ashobora guhirika ubutegetsi iyo ni mbi. Ariko niba umuntu cyangwa itsinda ry’abantu rivuze ngo birahagije, uyu muntu yaratubeshye ari gukora ibi mu kwigizwaho imitungo, ari kutwiba ntabwo yakomeza kubibona, ni ukutunyunyuza, inzira iyo ari yo yose babikoramo ntekereza ko nta kibazo nabigiraho.”

Yavuze ko ariko bikwiye kujyana n’uko uwahiritse ubutegetsi akwiye gukora ibishoboka byose agakora ibitandukanye n’ibyo abo yahiritse ku butegetsi bakoraga mu rwego rwo kugaragaza impinduka bityo ari ryo hirikwa ry’ubutegetsi ryiza.

Yakomoje ku rubyiruko rwigaragambya

Mu minsi ishize mu bihugu nka Kenya, Madagascar, Tanzania n’ahandi ku Isi urubyiruko rwakunze kwirara mu mihanda nk’uburyo bwo kwamagana ibitagenda.

Perezida Kagame yaruvuzeho agaragaza ko hari n’abababikora batari mu kuri ariko ko hakenewe ko n’urubyiruko ruhabwa umwanya wo kugira uruhare mu miyoborere.

Ati “Mbere y’uko bakora ibyo ni inshingano zacu, zo gukora ikintu runaka ku buryo batagira impamvu yo kubikora batyo.”

Yemeje kandi ko hari uburyo ibintu bikwiye gukorwa binyuze mu nzira y’ibiganiro bigamije gukemura ikibazo igihugu runaka gifite kandi ko buri gihugu usanga gifite ibibazo runaka ndetse n’abaturage bashobora kuba batabona ibyo bifuza uko babikenewe ariko ari inshingano z’abayobozi gusobanura ibintu uko byakabaye kandi binyuze mu mucyo.

Perezida Embaló yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2025
Perezida Embaló yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2025
Perezida Kagame yavuze ku ihirika ry'ubutegetsi muri Guinée-Bissau
Perezida Kagame yavuze ku ihirika ry'ubutegetsi muri Guinée-Bissau