00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo nkorana na Rusesabagina, ntibizigera binabaho- Senateri Habineza ku bamushinje umugambi wo guhirika ubutegetsi

Senateri Dr Frank Habineza akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’ yanyomoje abatangaje ko haba hari imikoranire afitanye na Paul Rusesabagina na Padiri Nahimana Thomas, igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aya makuru ashinja Dr Frank Habineza yatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri konti yiswe Africans.

Ubutumwa bwashyizwe hanze, buvuga ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ari guhurira muri Amerika mu buryo bw’ibanga hagamijwe gushinga umutwe w’inyeshyamba uzatera u Rwanda unyuze muri Uganda n’i Burundi.

Ubu butumwa bwaherekejwe n’ifoto Dr Frank Habineza usanzwe ari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, ari hagati ya Paul Rusesabagina na Padiri Nahimana bombi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni amafoto yegeranyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Senateri Habineza yamaganye ibyatangajwe, ashimangira ko atumva neza ababikoze icyo bagamije.

Ati “Twe politike yacu irasobanutse, ntabwo dukorana n’imitwe y’iterabwoba, ntabwo tujya muri gahunda z’urugomo n’ubugizi bwa nabi cyangwa se iz’abantu bashaka guhindura ubutegetsi bakoresheje intwaro, ni ibintu ntemera kandi n’ishyaka ryanjye ntabwo ribyemera. Ariko ababikoze kugira ngo baheshe ibintu byabo agaciro, baba bagomba kuvuga ngo abantu bo hanze buriya abantu bashobora kutabitindaho, reka dushyiremo umuntu wo gihugu, abantu bavuge bati byakomeye.”

Yakomeje avuga ko ibyavuzwe byangiza izina rye, cyane ko politike ye ntaho ihuriye n’iya Rusesabagina na Nahimana.

Ati “Yego hari ibyangirika, ifoto yanjye kuyishyira hamwe n’umuntu wakatiwe n’inkiko nubwo yahawe imbabazi, ubwo ndavuga Rusesabagina. Kuvuga ngo ndakorana n’umuntu nk’uwo kuko ibyo ari byo byose imbabazi yahawe ntabwo zakuyeho ibyaha yakoze, urumva ko kunshyira hamwe n’umunyabyaha ntabwo ari ibintu nakwishimira. Na padiri Nahimana ibyo akora birazwi, ntabwo nakwishimira ko ifoto yajye ijya hamwe n’izo noneho bakayishyira no hagati yabo. Ntabwo ari ibintu byiza, ababikoze bafite umugambi mubi cyane, turabyamaganira kure.”

Senateri Habineza yashimangiye ko nta mikoranire yigeze agirana na Rusesabagina ndetse nta n’iyo ateganya.

Ati “No kubirahira nabirahira ko nta mikoranire twigeze tugirana na Paul Rusesabagina na Padiri Thomas Nahimana n’iyo mitwe yabo ya MRCD cyangwa FLN, nta mikoranire n’imwe twigeze tugirana, nta n’iyo duteganya kuzagirana, kubera ko politike yacu ihabanye cyane n’iyabo, twe duharanira gukora politike y’amahoro, tukitabira amatora, tukayatsinda cyangwa tukayatsindwa niyo gahunda yacu.”

Yavuze ko “Tugatanga gahunda yacu mu buryo bw’ibiganiro, mu buryo bw’amahoro. Ntabwo dushyigikiye gahunda iyo ari yo yose ijyanye no gukoresha intwaro mu gukuraho ubutegetsi cyangwa coup d’etat, gukoresha abasirikare ngo bakureho ubutegetsi, ntabwo tubyemera, ntabwo tubishyigikiye nta nubwo tuzabishyigikira n’ikindi gihe. Bihabanye n’amahame yacu ari ku rwego rw’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”

Rusesabagina na Nahimana, Senateri Habineza yashinjwe gukorana nabo, ni bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, babinyujije mu iterabwoba.

Rusesabagina we yanahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ndetse akatirwa n’inkiko ariko nyuma aza gufungurwa ku mbabazi yahawe n’umukuru w’igihugu.

Senateri Habineza yavuze ko nta mikoranire afitanye na Rusesabagina

Special pages