Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC kuri uyu wa Kane mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya.
Abayobozi barahiye ni Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Usta Kaitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr Charles Murigande wagizwe Senateri.
Hakiriwe kandi indahiro z’abacamanza babiri b’urukiko rw’ubujurire: Dr Ntete Jules Marius, Dr Nshimiyimana Didace.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango biganjemo abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya RDC.
Yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono i Washington D.C ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda rwayitabiriye rubishaka kandi rugambiriye amahoro.
Ati “U Rwanda rwasinye amasezerano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa kugira ngo ayo masezerano, bigenze neza n’abandi bakuzuza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro.”
Yakomeje avuga ko “ariko inzira nk’iyo ntabwo iba yoroshye na yo iragorana, hari ababa batavugisha ukuri, harimo byinshi abantu baba bifuza ndese bitari no mu masezerano cyangwa se bumva byari bikwiriye kuba biri mu masezerano kubera ko ariko babibona. Mu masezerano ntabwo ubona byose wifuza ariko ubona ibya ngombwa n’undi akabona ibya ngombwa.”
Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono, imirwano muri RDC yari ikomeje, ndetse nyuma y’ayo umutwe wa AFC/M23 wigaruriye umujyi wa Uvira.
Ibi abashinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, babigendeyeho bavuga ko rwarenze ku masezerano y’amahoro. Gushyigikira M23 ni ibirego u Rwanda rwamaganye kenshi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda nta masezerano rwarenzeho, kuko no mu gihe yajyaga muri Amerika imirwano yabaga.
Ati “Tujya kujya muri Amerika icyo gihe mu byukuri hari hamaze iminsi, ibyumweru ndetse tujya no kujyayo n’uwo munsi bamwe bahagurutse hano hari hari imirwano, ndetse na yo ku gice kimwe itubahirije ibyari byarasezeranywe mbere y’aya masezerano twari twagiye gusinya.”
“Twagiyeyo rero biriho ntabwo byavutse nyuma y’amasezerano, hari ubwo njya mbona mu nyandiko, abantu batandukanye bandika ko amasezerano abantu banyuranyije na yo bigasa nk’aho twamaze gusinya ibintu byari mu buryo hanyuma twagaruka akaba ari bwo iyo mirwano iba, ntabwo ari byo nagira ngo mbivuge ko atari byo.”
Kuva imirwano yubuye mu Burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rwatangaje ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, kugira ngo hatazagira icyambuka kikagera ku butaka bwarwo.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari i Washington D.C hari bamwe mu bantu baganiriye bagerageza kumwumvisha ko u Rwanda rukomeye, ku buryo rudakwiriye guhangayikishwa n’ibibera muri RDC.
Ati “Ejo bundi turi Washington D.C hari abantu bamwe twaganiraga, tukabasobanurira ukabona barabyumva pe, ariko mwaba murangije ikiganiro bakaza kugaruka inyuma ngo ariko urabizi u Rwanda ngo rurakomeye, ni nko kuvuga ngo rurakomeye mukwiye kwiyicarira aba batera bakabatera.”
“Nkababwira nti ariko mu mateka y’abantu uko nyazi muri politike cyangwa ibindi ntabwo ndumva icyo ibyo bivuze, ntabwo nabyumva. Gukomera dufite ni guke, ni no gukabya, usibye uko ko kwirinda abanzi tubarirwa hamwe mu mbaraga ko turagufite.”
Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo bigerekwa ku Rwanda birimo ubugome n’ibinyoma byinshi.
“Ntabwo baruremye”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ya Washington, hari ibihugu byakomeje kugereka ibibazo byose k’u Rwanda.
Ati “Abantu basinye amasezerano ni babiri ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe. Ushaka gushyira mu gaciro, nibura ntuwikoreza abo bombi nubwo umwe waba umubeshyera umushyiraho ibitari ibye?”
“N’ubu biracyari urujya n’uruza ntabwo birasobanuka ariko imijugujugu ibikangisho, ibintu byose ko u Rwanda bagiye kurufata bakarusibanganya ntibigira umubare buri munsi. Ubu ntabwo nsinzira bamwe barampagara kuri telefone buri kanya, hano bukira ahandi bukaba burakeye nkakomeza.”
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ntawe ukwiriye guhangayikishwa n’ibi bikangisho kuko u Rwanda rutaremwe n’abantu.
Ati “Erega u Rwanda rwo ntabwo abantu baruremye, ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu. Icyaremye u Rwanda ni cyo cyaremye Isi yose, ntabwo icyaremye Isi yose cyageze aho ngo gifate abantu bamwe ngo mujye kuturemera u Rwanda, oya natwe turashaka kuba abaremwe na cya kindi cyaremye Isi yose, ntabwo byakunda.”
Yavuze ko nubwo bimeze bityo u Rwanda rwifuza amahoro.
Ati “Hejuru ya byose turashaka amahoro, turifuza amahoro, tuzayaharanira kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro, ni uguhora yitegura, ibitari amahoro iyo byaje ari yo washakaga wabigenza ute? Ushyiraho uburyo wahangana nabyo kugeza igihe amahoro azabonekera.”






















