Ibi byabereye mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Kibisabo ho mu Mudugudu wa Kinihira, mu ijoro rya tariki 1 Mtata 2026, mu masaha ashyira saa Yine z’Ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko iperereza kuri uru rupfu rikomeje.
Ati “Mu ijoro ryakeye birakekwa ko habaye urugomo rwavuyemo urupfu rw’umuforomokazi, mu bafunzwe babiri harimo n’umugabo we kuko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane yo mu ngo, ubwo yari atashye yatangiriwe n'abantu batahise bamenyekana baramunigagura aratabaza, abantu bahageze basanga n'indembe, hitabajwe imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Kabaya agezeyo ahita avamo umwuka.”
SP Twajamahoro yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, bakarushaho koroherana aho binaniranye bakegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura, bitageze ubwo bibyara urupfu abandi nabo bagafungwa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu bakekwa bafashwe kandi harimo umugabo w’imyaka 35, byagaragaye ko yanze gutabara kandi Nyakwigendera akaba yari amaze iminsi abwiye umugabo we ko amubona agendagenda hafi y'urugo rwabo ntamenye ikimugenza.
IGIHE kandi yamenye amakuru ko uyu muforomokazi yari amaze igihe nta rubyaro, byageze ubwo umugabo we abyarana n’undi mugore wo hanze, ndetse na we ubu uri gukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, akaba agishakishwa.
Abakekwa bafashwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, mu gihe iperereza rigikomeje.





Ibitekerezo 0